Home Inkuru zamamaza Ikigo Ecoplastic gikomeje akazi keza ko kubungabunga ibidukikije.

Ikigo Ecoplastic gikomeje akazi keza ko kubungabunga ibidukikije.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa.

Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Nyuma y’umwanzuro wo guca amasashi mu gihugu, u Rwanda rwatangiye na gahunda yo kubyaza umusaruro ibikoresho bikoze muri pulasitike, aho hatangiye imishinga yo kubibyazamo ibindi bikoresho aho kubijugunya ngo byangize ibidukikije.

Ikigo Ecoplastic ni ikigo gifite intego zo kubungabunga ibidukikije bibanda cyane cyane mu gukusanya amasashi ari hirya no hino mu gihugu bakayanagura kugirango abyazwe ibindi bikoresho bikenerwa rimwe na rimwe byanatumizwaga mu mahanga.
Bwana Harerimana Brave ni chef technique muri Ecoplastic avuga ko ikigo cyabo cyatanze amahirwe y’imirimo ku bandi bantu kuko bazana amasashi cyangwa purasitike bakuye hirya no hino bakabibagurira nyumo yo kubitoranya bikavamo ibyo bakeneye.
Yagize ati”Nyuma yo gutoranya izo sashi ndetse na purasitiki turebamo ibyo dukeneye tukabimesa tukabyanika nyuma yaho tugakoramo amasashi akenewe ku bantu babifitiye umurenganzira bahawe na REMA,kandi ni ubundi ayo masashi aratugarukira tukongera kuyabyaza umusaruro

Harerimana Brave chef technique muri Ecoplastic
Bamwe mu bakozi ba Ecoplastic
Mu masashi kandi hakorwamo imifuka ikozwe muri pulasitiki ibika ibishingwe ikabafasha kubivangura
Ecoplastic bafite imashini kabuhariwe zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi
Iyi modoka nayo irifashishwa mu kazi

Habamungu Wencislas, umuyobozi w’iki kigo avuga ko bakusanya toni 15 z’amasashi na purasitiki aba yaturutse hirya no hino ndetse hari n’ibiba byakoreshejwe kwa muganga bidashobora kugira izindi ngaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Habamungu Wencislas, umuyobozi mukuru w’ikigo Ecoplastic

Akomeza avuga ko ikigo cyabo cyatanze akazi ku bakozi bagera kuri 70 bahembwa ,batangirwa imisoro ndetse bakanateganyirizwa.ikindi nuko ikigo gifasha abaturage baho gikorera mu murenge wa Mageragere mu bikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ecoplastic ni uruganda rwihaye intego yo kubungabunga ibidukikije rurwanya inyanyagirika ry’amasashi ahumanya igihugu. Rufite abakozi barenga 70.

Rukora ibikoresho byifashishwa mu buhinzi nk’ibihoho bikoreshwa muri pepiniyeri mu gutubura ingemwe z’ibiti bitandukanye, indabyo, ikawa, icyayi.

Mu masashi kandi hakorwamo imifuka ikozwe muri pulasitiki ibika ibishingwe ikabafasha kubivangura, amashashi akoreshwa mu bwubatsi, apfunyikwamo impapuro z’isuku n’ibindi.

Related Articles

Leave a Comment