Home Inkuru zamamaza Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba Koperative COPCOM kubera ibyiza bamaze kugeraho.

Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba Koperative COPCOM kubera ibyiza bamaze kugeraho.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Iterambere ry’igihugu rikomeje kwihuta bishingiye ahanini kuri politike nziza Leta yashyizeho igameje kwihutisha iterambere rya buri wese mu rwego rwe.
Ni muri urwo rwego hashyizweho na politike yo kwibumbira mu makoperative ifasha cyane abahuje umwuga mu kwihutisha iryo terambere.

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera ku Gisozi barishimira intambwe ishimishije bamaze gutera dore ko ubu bafite n’inyubako iri mu zigezweho mu mujyi wa Kigali bamaze kwiyubakira.

Inyubako za COPCOM ziherereye ku Gisozi.

Bwana Gatabazi Anicet ni umunyamuryango wa Koperative COPCOM avuga ko yinjiye muri Koperative COPCOM akiri muto kuko yabonaga harimo abantu b’inyangamugayo kandi bazamufasha kugera ku iterambere yifizaga.

Gatabazi Anicet ni umunyamuryango wa Koperative COPCOM

Yagize ati” Muby’ukuri njyewe ninjiye muri Koperative COPCOM nkiri muto ahanini bitewe n’ibitekerezo byiza nabonaga abayirimo bafite ndetse n’icyerekezo bari bafite.kugeza ubu tumaze kugera ku bintu byinshi bishimishije birimo n’iriya nyubako mubona ndetse hari n’ibindi byinshi duteganya mu minsi iri imbere.
Uretse iterambere rya Koperative COPCOM kandi Gatabazi avuga ko nawe ubwe amaze kugera kuri byinshi”.
Madame Niyitegeka Donatha nawe ni umunyamuryango wa Koperative COPCOM avuga ko kujya muri Koperative byamubereye umugisha kuko afite aho gukorera yita iwe kandi yisanzuye.
Ati”Kuba ndi umunyamuryango wa Koperative COPCOM byampaye amahirwe yo kubona aho nkorera kuko Abanyamuryango nibo ba mbere baba bafite amahirwe yo kubona imiryango bakoreramo hano muri iyi nyubako,ikindi nishimira ni uburyo umutungo wacu ucunzwe kuko n’inguzanyo twatse turi hafi gusoza kuyishyura ubundi tube turi mu nyungu gusa,uretse nibyo kandi umuryango wanjye ubayeho neza kubera inyungu zo kuba muri Koperative”.

Madame Niyitegeka Donatha umunyamuryango wa Koperative COPCOM

Perezida wa Koperative COPCOM Bwana Kayitare Jerome avuga ko imibanire no kumva ibitekerezo by’abanyamuryango aribyo bituma Koperative COPCOM irushaho gutera imbere.
Yagize ati”hano muri COPCOM dufite ihame ry’uko buri munyamuryango agomba gushyira inyugu za Koperative imbere mbere yo gutekereza inyungu ze bwite,ibi rero biradufasha nk’abayobozi ba Koperative kuko tubanza kumva ibitekerezo n’ibyifuzo by’abanyamuryango bikadufasha twese gutahiriza umugozi umwe”.

Perezida wa Koperative COPCOM Bwana Kayitare Jerome
Avuga kandi ko gukorana n’izindi nzego nabyo bibafasha cyane cyane ikigo gishinzwe amakoperative.
Ati”ikindi kidufasha nuko tuganira kenshi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative kuko batugira inama aho biri ngombwa cyane ku birebana no gucunga neza umutungo w’abanyamuryango”.
Perezida wa Koperative COPCOM kandi yishimira nawe iterambere rushimishije bamaze kugeraho yaba bo ubwabo nka Koperative ndetse no kurwego rw’igihugu muri rusange kuko bakorana n’inzego za Leta kandi imikoranire ikaba ari myiza cyane.

Bwana Mukiza Dieudonné ni umucungamutungo wa Koperative COPCOM nawe yishimira imikorere ya buri munsi ya Koperative COPCOM kuko bakorera mu mucyo bigatuma n’akazi ke l’agenda neza.
Ati”Hari abantu bumva Koperative bakumva ari ibintu biciriritse ariko siko biri kuko usanga harimo amafaranga menshi ndetse n’ibikorwa bihambaye,kurinjye rero biranshimisha kuko mfatanya n’abayobozi nanjye ndetse n’abanyamuryango gutahiriza umugozi umwe kandi twese tugakorera mu mucyo”.

Bwana Mukiza Dieudonné ni umucungamutungo wa Koperative COPCOM
Kugeza ubu Koperative COPCOM ifite abakozi bagera kuri 42 ndetse irashimira banki ya BRD bakoranye kugeza uyu munsi ibintu bikaba bigenda neza ndetse bakazakomeza no gukorana mu mishinga ikomeye bateganya mu minsi iri imbere.

Related Articles

Leave a Comment