Home INKURU ZIHERUKA Gisagara:Bamwe mu babyeyi bagorwaga no kubona serivisi zo kuboneza urubyaro barazegerejwe.

Gisagara:Bamwe mu babyeyi bagorwaga no kubona serivisi zo kuboneza urubyaro barazegerejwe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko bagorwaga no kubona serivisi zo kuboneka urubyaro kuko wasangaga aho bajya kuzishaka ari kure cyangwa se hari naho batazibaha kubera imyemerere,ariko kuri ubu barishimira ko izo serivisi bazegerejwe.

Muhayimpundu Annonciata utuye mu kagali ka Kibaye, umurenge wa Mugombwa, ni umubyeyi w’abana batanu avuga ko yagorwago no kubahiriza ingengabihe yo kujya kuboneka urubyaro kuko aho yajyaga hari kure,rimwe na rimwe bikanamuviramo gutwara inda atateganyije.

Yagize Ati “Aho najyaga gukoresha gahunda yo kuboneka urubyaro hamberaga kure mbere yuko iyi poste iza hano,yewe rimwe na rimwe sinubahirize gahunda nabaga narahawe ari nabyo byatumye mbyara abana benshi.ariko uyu munsi ntakikingora kuko ubu gahunda zose ndazubahiriza kandi ngakoresha uburyo bunogeye”.

Muhayimpundu Annonciata yishimira ko yabonye ahantu hafi ahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro

Akomeza avuga ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruka nyinshi ku muryango kuko abana ubyaye bakaba benshi kubarera biragora ndetse rimwe na rimwe bikanateza ubwumvikane buke mu muryango.

Undi mubyeyi utifuje ko tuvuga amazina ye ,avuga ko we kuboneza urubyaro byamugoraga kuko aho yagombaga kubikoreshereza ari mu kigo nderabuzima
cy’Abihayimana kandi batemere izo serivisi ariko agashima ko iyo poste yabegerejwe kuko iyo serivisi ayibona nta kibazo.

Ati”Kuri twebwe kwegerezwa iyi poste ni amahirwe akomeye kuko ahandi hatwegereye hakorera abihayimana kandi imyemerere yabo ntiyemera ko duhabwa izo serivisi zo kuboneza urubyaro,aho rero twegerejwe iyi poste twarishimye cyane kuko byadukemuriye ikibazo cy’ingendo twakoraga tujya gushaka serivisi zo kuboneka urubyaro ahandi kure”.

Kantarama Agnès ni umuforomokazi ushinzwe serivisi zo kuboneka urubyaro kuri poste secondaire ya Mugombwa Avuga ko mbere yo kubona inyubako bakoreramo ibirebana no kuboneza urubyaro babanje gukodesha ndetse aho bakoreraga hatisanzuye kuburyo byababangamiraga mu mikorere.

Yagize Ati”mbere yo kubona iyi nyubako twakoreraga aho Akagali kari karadutije naho haza gusenyuka,nyuma yaho Akarere n’umurenge badukodeshereza ahandi,tuhava tuza hano twubakiwe hisanzuye kandi hari n’ibikoresho byose ku buryo ababyeyi bifuza kuboneza urubyaro serivisi zose bazibona nta kibazo”.

Kantarama Agnès umuforomokazi ushinzwe serivisi zo kuboneka urubyaro

Akomeza avuga ko hari Ababyeyi bifuzaga kuboneza urubyaro mu buryo bw’ibanga nabo byabafashije kuko aho bakoreraga mbere habaga hari abantu benshi baje mu zindi gahunda byatumaga hari abasubirayo batanakoresheje icyabazanye kuko bifuzaga kubikora mu ibanga.

Poste secondaire ya Mugombwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Denise Dusabe avuga ko bishimira ko hari ibikorwa bafashijwemo na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’iy’Ububiligi binyuze mu kigo cy’u Bubiligi gishinze iterambere Enabel,cyane cyane ku birebana no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse na gahunda zo kuboneza urubyaro,aho babafashije kwita ku mavuriro y’ibanze agera kuri 5 harimo niyi potse secondaire ya Mugombwa muri 47 yubatse mu Karere ka Gisagara aho bayongereye agaciro binyuze muri Barame project cyane cyane babafasha muri serivisi zo kuboneza urubyaro,dore ko Ubu bageze kuri 60% bavuye kuri 49%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage Denise Dusabe

Related Articles

Leave a Comment