Home INKURU ZIHERUKA Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha virusi itera Sida,kuko idapimishwa Ijisho.

Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha virusi itera Sida,kuko idapimishwa Ijisho.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera Sida mu ntara y’uburasirazuba kuko ariho hakigaragara ubwandu bushya ugeranyije n’abandi mu gihugu.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Rwamagana, butangizwa n’urugendo rwari rwiganjemo urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye aho bavuye ku biro by’intara y’iburasirazuba bakagera ku kibuga cya polisi ari naho basobanuriwe uburyo bwo kwirinda virusi itera Sida ndetse n’ibyiza byo kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza uko bakwirinda virusi itera Sida,ariko bakagaragaza ko gutinyuka kujya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bikiri imbogamizi kuri bamwe.

Urubyiruko rwasobanuriwe ibyiza byo kwipimisha bakamenya uko bahagaze

Izabayo Moise avuga ko we azi neza uko Sida yandura ariko kwipimisha bimutera ipfunwe.
Yagize Ati”Njyewe ibyo kwirinda Sida narabisobanukiwe kuko twagiye tubyigishwa kenshi batubwira ko tugomba kwifata byakwanga tugakoresha agakingirizo,ariko iyo ndebye mbona hakiri ikibazo cyo kujya kwa muganga ngo abantu bipimishe bamenye uko bahagaze kuko usanga benshi batinya ako babafata”.

Uwera Nadine nawe ni umukobwa wo mu Karere ka Rwamagana usaba ko habayeho uburyo budasaba kujya kwa muganga kandi budahenze byabafasha kwipima bakamenya uko bahagaze.

Ati”muby’ukuri twumva ngo hari uburyo bwo kwipima Virusi itera Sida umuntu akamenya uko ahagaze,ariko njyewe sindabibona,habayeho rero ko ubwo buryo bwo kwipima butwegerezwa kandi ntibiduhende byadufasha rwose kuko kujya kwa muganga ugiye kwipimisha Sida bitera isoni ntababeshye”.

urubyiruko rwo mu mashuri rwitabiriye ubukangurambaga ku bwinshi.

Imibare itangazwa n’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko muri aka karere abagera ku 9,280 aribo bafata imiti y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ni mu gihe imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bafata imiti bagera ku bihumbi 219 ni ukuvuga 3% by’abaturarwanda bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 49, mu gihe ubwandu bushya ari abantu 8 ku bantu 10.000 muri aba 35% bakaba ari urubyiruko rutarengeje imyaka 24.

Related Articles

Leave a Comment