Home Inkuru Nyamukuru Kuri twebwe urubanza rwaciwe burundu: U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwo kurekura Rusesabagina.

Kuri twebwe urubanza rwaciwe burundu: U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwo kurekura Rusesabagina.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Paul Rusesabagina yakatiwe kandi agomba gufungwa, hatitawe ku gitutu cy’amahanga akomeza gusaba ko arekurwa nk’umwere.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken.

Mu byo baganiriye, uyu muyobozi yasabye Guverinoma y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko Rusesabagina yaburanishijwe agakatirwa, kandi ko yahawe uburenganzira bwe, ku buryo niba atarabashije kubukoresha ari we ubihisemo, icyo kibazo “kiri ku ruhande.”

Ibyo byose kandi ngo byakozwe hakurikijwe amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Kuri twebwe rero urubanza rwararangiye, rwaraciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bandi bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe inkiko, zikabacira urubanza, zikabakatira. Twebwe ni aho bigarukira.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko Rusesabagina yaburanishijwe agakatirwa, kandi ko yahawe uburenganzira bwe

Yavuze ko ibyo kwitwaza ko ari umuntu wari ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika ko ibyo yakora byose atabibazwa, bidashobora gukora.

Yakomeje ati “Yarakatiwe, ararangiza ibihano bye nk’abandi benshi bakatiwe n’inkiko.”

Muri iki kiganiro kandi, Minisitiri Biruta yabajijwe niba iki gitutu kidashobora kuzatuma u Rwanda rugamburuzwa, rukamufungura.

Ati “Kugamburuzwa kwa Guverinoma y’u Rwanda, ngira ngo ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y’iki gihugu, ariko ntabwo biteganyijwe. Umuntu yarakatiwe, afite igihano yahawe, arafunze. Azarangiza igihano cye.”

“Ibindi bijyanye no kuba yarekurwa… ibyo byose bifite amategeko abigenga, kandi hari ibiba bikeneye kuzuzwa kugira ngo n’ayo mategeko abashe kubahirizwa. Ubwo rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma Abanyarwanda bazabyuka mu gitondo bakumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahaga, nta biriho, ntabyo. N’aba bose ni byo baba batekereza ngo igitutu, biracika, ntabwo bizabaho.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi umunyamakuru yabwiye Blinken ko akurikije ibivugwa n’u Rwanda, rushobora kutarekura Rusesabagina. Yamubajije icyakorwa mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Blinken yagize ati “Nk’uko mubizi, twashyizeho icyo twita Khashogi Ban, tugaragaza ko igihugu kigira uruhare mu bikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe na yo, niba abo bantu bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora guhura n’ingaruka kubera ibyo bikorwa. Ibi nabiganiriye na Perezida Kagame uyu munsi.”

Khashoggi Ban iteganya ibihano ku bihugu bifunze abantu Amerika ivuga ko barenganye, bishobora kuba bijyanye n’ingendo cyangwa viza.

Related Articles

Leave a Comment