Home Imikino Umwami wa ruhago Pelé yitabye Imana.

Umwami wa ruhago Pelé yitabye Imana.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago, yitabye Imana ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.

Amakuru y’urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

Al Jazeera yanditse ko amakuru y’itabaruka rye yemejwe n’Uhagararariye Inyungu ze, Joe Fraga.

Pelé yari amaze iminsi arwariye mu bitaro kuva mu Ugushyingo k’uyu mwaka, aho yitabwagaho n’abaganga.

Uyu musaza w’imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.

Kuva icyo gihe hatangiye gutangazwa amakuru y’uruhererekane ko arembye ariko yaba we n’umuryango we wa bugufi bagakomeza kuvuga ko ari kwitabwaho.

Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.

Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14. Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.

Related Articles

Leave a Comment