Home INKURU ZIHERUKA Amagara araseseka ntayorwa,ntawukwiye kugira isoni zo kugura agakingirizo.

Amagara araseseka ntayorwa,ntawukwiye kugira isoni zo kugura agakingirizo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Amagara araseseka ntayorwa”. Ibi bisobanuye ko amagara ntacyo wayanganya ariyo mpamvu ntacyo utakora ngo uyabungabunge harimo no kwirinda Virusi itera Sida.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza bavuga ko hari  abagitinya kugura agakingirizo ngo batabita abasambanyi bikarangira bakoze imibonano idakingiye.

Mushimiyimana Joselyne atuye mu murenge wa mukarange avuga ko biteye isoni kujya muri butike ujyanywe no kugura agakingirizo ngo kuko birangira abantu bakwise indaya.

Yagize Ati”Njyewe kubwanjye sinatinyuka kujya kugura agakingirizo kuko abantu bahita bavuga ko ndi indaya,mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ubwo uwo tugiye kubikorana agomba kwitwaza agakingirizo bitaba ibyo tukabyihorera”.

Mushimiyimana Joselyne avuga ko atatinyuka kujya kugura agakingirizo.
Twagirimana Fisto nawe ni umusore utuye mu murenge wa mukarange we avuga ko abafite imyumvire yo gutinya kugura agakingirizo ngo batabita abasambanyi ari injiji kuko ingaruka zo kutagakoresha arizo mbi kuruta gutinya kwitwa abasambanyi

Yagize Ati”Gutinya kujya kugura agakingirizo ngo batakwita umusambanyi ni ubujiji cyane kuko iyo ukoze iyo mibonano idakingiye uhura n’ingorane zikomeye ziruta cyane ibyo kuguseka cyangwa kukwita umusambanyi”.
Akomeza agira inama urubyiruko ko mu gihe bananiwe kwifata bajya bemera gukoresha agakingirizo kuko aribwo buryo bwizewe bwo kwirinda Virusi itera SIDA.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera Sida mu ntara y’uburasirazuba kuko ariho hakigaragara ubwandu bushya ugeranyije n’abandi mu gihugu.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya Sida ku bwinshi

Kugeza ubu abantu ibihumbi 219 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% ni mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8 ku bantu 1000. Mu rubyiruko niho hari kuboneka umubare munini w’abafite Virusi itera Sida aho bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi bandura.

Related Articles

Leave a Comment