Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Koreya y’Epfo

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Koreya y’Epfo

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko i Seoul, muri Korea y’Epfo, yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame uri i Seoul kuva ku cyumweru tariki 02 Kamena 2024, Village Urugwiro mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yatangangaje ko aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye, ku buryo bwo kurushaho kwagura umubano w’Ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame kandi yahuye n’umuyobozi w’Itorero Christian Evangelist, Rev. Billy Kim, bagirana ibiganiro ariko bitatangajwe nk’uko bigaragara mu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Paul Kagame, ari i Seoul, aho yitabiriye inama ihuza iki gihugu n’Umugabane wa Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.

Iyi nama iteganyijwe hagati ya tariki 4-5 Kamena 2024, aho izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol ku bufatanye n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mohamed El Ghazouanu usanzwe ari Perezida wa Mauritanie.

Abazayitabira barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazaba bayitabiriye.

Related Articles

Leave a Comment