Home INKURU ZIHERUKA Umukozi w’Akarere ka Rubavu arashinjwa uburiganya.

Umukozi w’Akarere ka Rubavu arashinjwa uburiganya.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake Twiteza Imbere Kanama’ rushinja uburiganya umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe gutanga ibyangombwa bya za Kariyeri, yitwaje uwo ari we aho bakoreraga akahagurisha ba rwiyemezamirimo.

Abagize iyi koperative bavuga ko batse Akarere icyangombwa cyo gucukura urusekabuye (gravier) mu mugezi wa Bihongora, uwo bagezeho bwa mbere ari na we ushinzwe gutanga ibyo byangombwa witwa Dukuzumuremyi Chantal ngo arahabahuguza arahatwara nyuma aza kuhagurisha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’iyi koperative, Esperance Aziza, yavuze ko aho hantu bahakoreye kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mpera z’umwaka 2019 ariko mu gihe bagiye mu karere kugisha inama y’uburyo babona icyangombwa kibemerera gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko, ngo nibwo umukozi ushinzwe ubucukuzi bwa kariyeri yabaciye inyuma.

Ati “Twamenye ko batanga ibyangombwa by’ubucukuzi noneho tugiyeyo hari harimo uwitwa Chantal na Jacques batugira inama y’uko twabigenza mu gihe tugiye kubikora nibwo uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Marie Chantal yaduciye inyuma ajya gukorera hahantu twakoreraga nyuma aza kuhagurisha’’.

Undi munyamuryango Niyitegeka Salomon yavuze ko icyo bakeneye ari ukurenganurwa bagakomeza gukora nk’uko leta isaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe ahari.

Ati “Icyo dukeneye ni ukurenganurwa niba hari n’ibisabwa birebana n’ubucukuzi babitubwira kuko n’ubundi twari turimo kubishaka n’uko uriya mugore yari yaratinze kudusinyira. Natwe nk’urubyiruko nk’uko leta ivuga ngo dushake amahirwe adukikije, twifuza gukomeza gukusanya amabuye azanwa n’umugezi’’.

Dukuzumuremyi Chantal ushinjwa, yavuze atigeze abona urwo rubyiruko ruza kumugisha inama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko iki kibazo batangiye kugikurikirana.

Ati “Iki kibazo kirimo gukurikiranwa. Umukozi waba yarakoze mu nyungu ze agashaka indonke akanagurisha ibirombe, ni ikibazo kirimo gikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr. Ivan Twagirashema yavuze ko iki kibazo kizakemurwa k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko gutanga impushya zo gucukura muri kariyeri nto babyeguriye ubuyobozi bw’uturere.

Ati “Kariyeri nto kuko zirimo abantu benshi baranazirwanira, inini biragoye kuba hazamo ibibazo nk’ibyo kuko inini akenshi ziba ari inganda. Mu kubikemura, Minaloc yaba irimo natwe duhari noneho tukaganira ku ku buryo twarangiza akajagari karimo kavugwa muri kariyeri ntoya’’.

Mu Karere ka Rubavu kuva mu myaka yashize hakunze kugaragara ibibazo by’abayobozi bavugwa muri za Kariyeri cyane cyane mu mucanga ujaburwa mu mugezi wa Sebeya wakunze kuvugwamo abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rubavu. Nibura mu mwaka kariyeri zinjiriza aka karere arenga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Comment