Home Inkuru Nyamukuru Urwango ni umuzi mukuru wa Jenoside – Ubutumwa bwa Loni ku Kwibuka30

Urwango ni umuzi mukuru wa Jenoside – Ubutumwa bwa Loni ku Kwibuka30

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye abatuye Isi bose kwifatanya mu kurwanya urwango kuko ari rwo ntandaro ya Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Guterres, mu butumwa bwo kuri uyu wa 3 Mata 2024, yatangaje ko azahora yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse bagize ubutwari bwo kubabarira ababiciye.

Yagize ati “Ntabwo tuzibagirwa abazize Jenoside. Ntituzibagirwa ubutwari n’ubudaheranwa bw’abarokotse, imbaraga n’ubushake bashyize mu kubabarira bizakomeza kuba urumuri n’ibyiringiro muri aya mateka y’umwijima.”

Umukuru wa Loni yibukije ko “umuzi mukuru wa jenoside ari urwango”, agaragaza ko mbere y’uko Abatutsi barenga miliyoni imwe bicwa, habanje kubaho ibihe byo gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, zenyegejwe n’ubukoloni.

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti bitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Guterres yasabye abatuye Isi guhagurukira hamwe, bakarwanya urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Guterres yavuze ko muri iki gihe, “uwagerageza kuducamo ibice, dukwiye kumuha ubutumwa bweruye, busobanutse kandi bwihuse” bw’uko amateka y’umwijima nk’ayabaye mu Rwanda “atagomba gusubira”.

Ati “Dukore ibishoboka kugira ngo ibikorwa byatangiye tariki ya 7 Mata 1994 bitazibagirana kandi ntibizasubire, ahantu hose.”

Related Articles

Leave a Comment