Home Coronavirus Ibitaro la croix du sud kwa Nyirinkwaya birashishikariza abaturarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ibitaro la croix du sud kwa Nyirinkwaya birashishikariza abaturarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ibitaro la croix du sud aho bakunze kwita kwa Nyirinkwaya ni ibitaro biherereye mu mujyi wa Kigali i Remera ariko kuri ubu bakaba baranafunguye ishami i Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba,ni ibitaro byamenyekanye cyane cyane kubera kuvura indwara z’abagore ndetse n’izindi ndwara z’abandi bantu bose babagana ibi bikiyongeraho serivisi nziza baha ababagana.

Kuri ubu ibi bitaro birasaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta yashyizweho yo guhangana n’icyorezo cya corona virus hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa neza n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo, no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome umuyobozi wa la croix du sud

Barabibutsa kandi ko Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye ndetse n’umuriro.

Ibitaro la croix du sud kwa Nyirinkwaya barabizeza gukomeza servisi nziza ku babagana nkuko bisanzwe mu muco wabo.

Coronavirus iri mu muryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo indwara zoroheje nk’ibicurane n’izikomeye nk’iz’ubuhumekero zikomeye bita (MERS-CoV), n’iz’ubuhumekero zikakaye nka (SARS-CoV).

Ku itariki ya 7 Mutarama 2020, ubwoko bushya bwa virusi bwari butaragaragara mu bantu bwabonetse mu Bushinwa, bukaba buzwi ku izina rya Coronavirus; zikaba zibarizwa mu muryango wa virusi zitera ibicurane, SRAS na MERS,ku ikubitiro iyo virusi yagaragaye mu isoko ry’inyama n’amafi riherereye mu mujyi wa Wuhan, mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iyo virusi ihita ifata izina rya 2019-nCoV cyangwa Coronavirus nshya.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwemeje ko umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yageze mu gihugu,

Related Articles

Leave a Comment