Home INKURU ZIHERUKA Inzitiramubu zatanze agahenge ku banyeshuri bahoraga kwa muganga kubera Malaria.

Inzitiramubu zatanze agahenge ku banyeshuri bahoraga kwa muganga kubera Malaria.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo kurwanya Malaria, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangiye gahunda yo gutanga inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo,ibi bikaba byaratanze umusaruro ushimishije mu guhashya Malaria yibasiraga abanyeshuri.

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri St Joseph i Kabgayi mu Karere ka Muhanga,bavuga ko bahoraga kwa muganga,abandi bagohora bataha kubera indwara ya Malaria ariko aho batangiye kurara mu nzititamubu ziteye umuti ubu Malaria yabaye umugani muri iryo shuri.
Iradukunda Ange ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu rwunge rw’amashuri St Joseph Kabgayi avuga ko hari abanyeshuri bahoraga kwa muganga barwaye Malaria bikababuza gukurikira amasomo yabo neza.
Yagize ati”Mbere hari bamwe mu banyeshuri batararaga mu nzitiramubu bigatuma barwara Malaria ndetse no kwiga bikabagora, ariko aho RBC itangiye gutanga inzitiramibu rwose ubona nta munyeshuri ukirwara,ikindi nuko hari nabo wasangaga bafite izishaje cyane zarashizemo umuti ariko ubu twese turara mu nzitiramubu nshya kandi ziteye umuti”.

Iradukunda Ange umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu rwunge rw’amashuri St Joseph Kabgayi.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri St Joseph Kabgayi Frère Innocent Akimana avuga ko inzitiramibu zafashije cyane abanyeshuri kuko ubusanzwe basabaga abanyeshuri kuza bazizaniye.

Yagize ati”Aho RBC itangiye gutanga inzitiramibu ziteye umuti byaradufashije cyane kuko hari bamwe mu banyeshuri bagorwaga no kuzibona bikadusaba kuzibashakira,abandi bari bafite izishaje byumvukana ko zitari guhangana n’imibu.kugeza ubu rero umusaruro urigaragaza kuko nta barwayi ba Malaria bakigaragara mu kigo.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire St Joseph Frère Innocent Akimana.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko hasanzweho gahunda yo gutanga inzitiramubu iteye umuti ku babyeyi batwite, ndetse no ku babyeyi bagiye gukingiza umwana uri munsi y’umwaka umwe, zigahabwa n’abaturage bakanatererwa umuti, ariko kuri ubu basanze hari ikindi kiciro cyibasirwa na Maraliya kirimo abanyeshuri nabo bashyirwa muri gahunda yo guhabwa inzitiramibu dore ko bakunze gutinda hanze mu masaha y’ijoro basubiramo amasomo.

Imibare itangazwa na RBC kandi igaragaza ko abarwara malaria bagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kuko mu 2016 abarwaye malaria bari miliyoni eshanu none mu 2023 babaye ibihumbi 621.
Taliki 25 Mata u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria hishimirwa intambwe ishimishije imaze guterwa bihereye ku ngamba zashyizweho zirimo no kuryama mu nzitiramubu ziteye umuti.

Related Articles

Leave a Comment