Home INKURU ZIHERUKA Rulindo: Ababyeyi bo muri Ntarabana barashima inzu yo kubyariramo bubakiwe.

Rulindo: Ababyeyi bo muri Ntarabana barashima inzu yo kubyariramo bubakiwe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ababyeyi batuye mu murenge wa Ntarabana ho mu karere ka Rulindo barishimira inzu nshya yo kubyariramo yubatswe mu kigo nderabuzima cya Kiyanza kandi ko bizabafasha cyane kuko iyari isanzwe yari nto kandi ishaje, bityo ntibagire ubwisanzure.

Umwe mu babyeyi twasanze yabyaye yadutangarije ko yishimiye kubyarira muri iyo nzu nshya bubakiwe kuko ahari hasanzwe nta bwinyagamburiro bwahabaga.

Yagize Ati”Nabyaye uyu munsi mu masaha ya saa yine,kubyarira ahantu nkaha nta mubyeyi numwe bitashimisha kuko harisanzuye hari isuku,mbese n’ibyishimo.
Ntaho hahuriye n’inzu twari dusanganywe kuko ho iyo mwahahuriraga muri batanu byabaga ngombwa ko mugenda musimburana ku gitanda,ikindi nuko hari isuku nke,ariko hano rwose hari ibyiza byose umubyeyi akeneye”.

Umwe mu babyeyi babyariye mu nzu nshya y’ababyeyi

Undi mubyeyi witwa Mukamurigo Virginie utuye mu kagali ka Kiyanza avuga ko mbere inzu y’Ababyeyi yari nto cyane abo bakiraga ntibabone serivisi nziza bitewe nuko wasangaga ababyeyi ari benshi bahabyiganira bitandukanye cyane n’inyubako nshya bubakiwe kuko yisanzuye kandi uyisangamo ibyangombwa byose.
Ati “rwose mbere wabonaga mu babyeyi hadakwiye iryo zina kuko ntitwisanzuraga kandi n’isuku yabaga ari nke kubera kwegeranamo turi benshi, ariko ubu nabonye inzu nshya y’ababyeyi rwose isukuye kandi itakiri nto ifite ibikoresho bigezweho, ni ibyo kwishimira”.

Mukamurigo Virginie nawe yishimiye inzu nshya y’ababyeyi

Mutuyimana Médiatrice ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiyanza avuga ko inzu y’Ababyeyi bubakiwe yaje bayikeneye kuko yabahashije gukemura ibibazo byinshi birimo no kwisanzura k’umubyeyi waje kubyara.

Yagize Ati”Iyi nzu y’Ababyeyi yatugiriye akamaro kuko kuva yatangira mu kwezi kwa karindwi 2023 hari ibibazo byinshi byakemutse cyane ko iki kigo nderabuzima cyatangiye mu 1977 birumvikana rero ko inzu y’Ababyeyi twari dufite yari ishaje ndetse ikaba na ntoya ku buryo tutari tukibasha kwakira ababyeyi batugana ngo tubahe serivisi uko bikwiye,ikindi nuko tutarabona iyi nzu y’Ababyeyi abagore bipimisha inda bari kuri 80% ariko ariko ubu tugeze ahashimishije kuko tugeze ku100%,twagiraga n’ababyeyi babyarira mu rugo ariko ubu umubyeyi ashobora kuza akaba ategereje kuko dufite ahantu hanini hadufasha kubakira kuburyo nta mubyeyi ukibyarira mu rugo”.

Mutuyimana Médiatrice umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kiyanza
Inzu nshya yubakiwe ababyeyi I Kiyanza
inzu y’Ababyeyi ishaje

Ikigo nderabuzima cya Kiyanza cyubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’ububiligi binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi Gishinzwe Iterambere, Enabel.

Dr Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana muri RBC avuga ko gahunda y’imyaka 5 y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’ububiligi yibanze ku guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aho bibanze cyane ku kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.

Yagize Ati”Ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse n’iy’Ububiligi muri Iyi gahanda y’imyaka 5 yageze kuri byinshi bishimishije,aho twibanze kucyatuma turushaho kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana dore ko mbere yaho tutari twageze ku ntego twihaye yaba twebwe nk’u Rwanda ndetse n’isi muri rusange Aho twavugaga ko ababyeyi bapfa babyara baba bagabanutse munsi ya 126 mu mwaka wa 2024 ndetse abana bapfa batarageza ku myaka 5 bakagabanuka munsi ya 35,impinja zikagabanuka munsi ya 15″.

Dr Cyiza François Regis, Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana muri RBC

Dr Cyiza kandi avuga ko ubu bufatanya busize ibikorwa remezo byinshi birimo n’inzu z’ababyeyi zubatswe mu turere 7.

Related Articles

Leave a Comment