Home Inkuru Nyamukuru FPR Inkotanyi yiyemeje gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

FPR Inkotanyi yiyemeje gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko uwo muryango ushyize imbere gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu, ku buryo u Rwanda ruba igihugu kidategera abandi amaboko.

Gasamagera yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 nyuma yo gutanga kandidatire y’umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u Rwanda ndetse n’urutonde rw’abakandida bazahagararira uwo muryango mu matora y’abadepite.

Gasamagera Wellars yavuze ko bishimiye kuba bamaze gutanga kandidatire, kuko ari “igikorwa cy’ingenzi gishimangira demokarasi.”

Ati “FPR Inkotanyi twemera ihame rya demokarasi, twemera ko ibihe bigera abantu bakavugurura ubuyobozi bw’igihugu, niyo mpamvu iki gikorwa cy’uyu munsi cyo gushyikiriza kandidatire y’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi urwego rubishinzwe mu gihugu , ari igikorwa twemera twese ko ari intango y’urugendo rugamije kuvugurura ubuyobozi bw’igihugu.”

Gasamagera yavuze ko FPR Inkotanyi ifite intego zo gukomeza kubaka u Rwanda rukaba igihugu giteye imbere, byose byubakiye ku nkingi eshatu igenderaho ari zo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Yavuze ko kuva FPR Inkotanyi yatangira kuyobora u Rwanda izo nkingi zitaweho cyane kandi “ibyakozwe birivugira ubwabyo”.

Uwo murongo ni nawo FPR Inkotanyi ishaka gukomeza niramuka yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, cyo kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ati “Turabanza dushyigikire ibyo twagezeho bitazadusubirana inyuma, kuko ntitwaba twarageze kubyo igihugu kigezeho uyu munsi ngo bisubire inyuma. Icya kabiri ni ukongera guharanira imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bwabo kugira ngo twihaze, ntituzahore dutegeye amashyi hanze no gukomeza ubusugire bw’igihugu n’umutekano wa rubanda.”

Yavuze ko imbogamizi ikomeye FPR Inkotanyi yahuye nazo mu myaka ishize, ari ingaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ashimangira ko izo ngaruka ziri kugenda zigabanyuka.

Ati “Tumaze kubona ko twigejeje ahantu bitakibaye ikibazo kuri twe ahubwo imbaraga zose tugiye kuzishyira mu kurushaho gushyira umuturage aho yakumva ameze neza.”

Yakomeje agira ati “Abanyamuryango inshingano bafite ya mbere ni imyitwarire imbere y’abandi no gufatanya n’abandi Banyarwanda, banabazane tugendere hamwe twese. Niba uyu munsi tuvuga ko dufite umutwe wa politiki ufite abayoboke benshi mu gihugu, dukeneye ko twagira abanyarwanda benshi kugira ngo tugendere rimwe, twoye kugira igihato cyatubuza gutera imbere.”

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba FPR Inkotanyi izaba yashyize hanze igitabo gikubiyemo imigabo n’imigambi ifitiye abanyarwanda mu nzego zose, byose bigamije kurushaho guteza imbere u Rwanda.

Related Articles

Leave a Comment