Home Inkuru Nyamukuru Mubyara wa Perezida Kagame yishwe muri Jenoside agambaniwe n’uwo bakoranaga.

Mubyara wa Perezida Kagame yishwe muri Jenoside agambaniwe n’uwo bakoranaga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bwa mbere Perezida Kagame yavuze ubuhamya bwa mubyara we witwa Florence wakoreraga Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP), wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo buhamya Perezida Kagame yabutangiye mu muhango wo gutangiza kwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Kubera bariyeri zari hirya no hino muri Kigali, Florence ntabwo yabonye uko ahunga ngo ave mu rugo. Jenoside imaze gutangira yavuganye inshuro zitandukanye kuri telefone na Perezida Kagame wari ku Mulindi, amubwira uko byifashe muri Kigali.

Ati “Telefoni yo mu rugo rwa Florence yarakoraga, nagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi, inshuro zose twavuganaga, yari afite impungenge, ariko ingabo zacu ntabwo zabashije kugera muri kariya gace.”

Kubera ko ingabo za RPA zitashoboraga kugera muri Kigali ngo zimutabare, Ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR) yasuraga Kagame ku Mulindi, yamubajije niba atamufasha gutabara Florence n’abo bari kumwe.

Ati “Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Mulindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza. Ubwa nyuma navuganye nawe, namubajije niba hari umuntu wamugezeho, ambwira ko ntawe, atangira kurira, arambwira ati Paul, ukwiriye guhagarika kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye kubaho. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

Romeo Dallaire yavuze ko azagerageza, icyakora ngo ntibyamukundiye kuko ngo ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko nacitse intege gato kuko numvaga icyo yashakaga kumbwira. Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, barishwe usibye mwishywa umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi nyuma biza kumenyekana ko Umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye bagenzi be w’Abatutsi akabaterereza abicanyi.”

Perezida Kagame yavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mu bo bakoranaga muri UNDP.

Ati “Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye. Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abatutsi bari babuze kirengera mu Rwanda, abadipolomate n’abanyamahanga bo bahungishijwe ndetse bagacungirwa umutekano.

Yavuze ko isomo bitanga ari uko mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ubuzima bw’ikiremwamuntu butangana.

Ati “Mu 1994 Abatutsi bose bagombaga kwicwa bagashiraho kuko ubwicanyi bwatumye njye n’ibihumbi by’abandi tujya mu buhungiro ntabwo bwari bwarashize. Niyo mpamvu n’impinja zishwe ngo zitazakura zikabarwanya.”

Yavuze ko igiteye inkeke ari uburyo ibihugu bimwe na bimwe bigitsimbaraye ku kwemera ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigashidikanya ku bahigwaga mu gihe cya Jenoside.

Yavuze ko na nyuma y’uko abakoze Jenoside bahungiye muri Zaire, batahwemye kugaragaza ko biteguye kugaruka gusoza Jenoside. Abo nibo bashinze FDLR yiyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Abasigaye baracyari mu Burasirazuba bwa Congo aho bahabwa ubufasha n’icyo gihugu, intego yabo ntabwo yigeze ihinduka.”

Related Articles

Leave a Comment