Home INKURU ZIHERUKA Abakora isuku mu mujyi wa Kigali barishimira uruhare rwabo mu gusa neza k’umujyi.

Abakora isuku mu mujyi wa Kigali barishimira uruhare rwabo mu gusa neza k’umujyi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abagenda umujyi wa Kigali yaba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga,bose bishimira isuku igararagara muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali.

Iyi suku ahanini ikanagendera ku mabwiriza agamije muri rusange gushyiraho uburyo bwo kubungabunga no kwita ku isuku mu Mujyi wa Kigali. Agamije kandi by’umwihariko «Guteza imbere isuku n’isukura mu Mujyi wa Kigali, gushyiraho amahame remezo yerekeranye no kwita ku isuku mu buryo bwose, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’Umujyi wa Kigali hazirikanwa guteza imbere isuku no gukumira indwara ziterwa n’isuku nke, gukangurira abatuye Umujyi wa Kigali iterambere rirambye rishingiye ku isuku.

Ku rundi ruhande ariko hari na za Kampani zabigize umwuga kandi zifite ibikoresho bigezweho byabugenewe zifasha kugirango iyi suku irusheho kubunywabunywa; ku isonga haza Kampani ya “New Life NT&MVT”.

Bamwe mu bakozi ba New Life NT&MVT bavuga ko bishimira kubona Umujyi wa Kigali usa neza kandi babigiramo uruhare.

uwitwa Hakizimana Jacqueline avuga ko amaze imyaka ibiri akora muri New Life NT&MVT kandi ko amaze kugera kuri byinshi bishimishije.

Hakizimana Jacqueline umukozi wa New Life NT&MVT

Yagize ati “Mu by’ukuri maze imyaka ibiri muri aka kazi kandi maze kwigeza kuri byinshi kuko kwishyurira abana amashuri ntibingora ndetse na mutuweli nyitangira igihe,muri make nta kibazo cy’imibereho mfite kuko umukoresha wacu aduhemba neza kandi ku gihe”.

Yakomeje agira ati”Ikindi kinshimisha ni ukubona isuku igaragara mu mujyi wa kigali kandi nanjye nabigizemo uruhare numva ari ishema kuri njye kandi nzakomeza kubiharanira nitanga mu kazi”

Undi ukorera New Life NT&MVT wishimira iterambere amaze kugeraho ni Nyirabagenzi Marie Louise uvuga ko umukoresha abitaho akabashakira ibyangombwa byose kugirango babashe kuzuza inshingano zabo neza.

Ati”kuva natangira aka kazi nageze kuri byinshi kandi bishimishije,sinabura gushimira umukoresha wacu uko yatwitayeho muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya coronavirus kuko atigeze adutererana yakomeje kuduhemba nkuko bisanzwe,mbese muri make aka kazi katumye imibereho yanjye irushaho kugenda neza.

Nyirabagenzi Marie Louise avuga ko bashyizeho ikimina kibafasha kwiteza imbere

Nyirabagenzi kandi avugako ashimira umukoresha wabagiriye inama yo gushyiraho ikimina kibafasha kwiteza imbere nk’abakozi.

Nubwo ariko aba bakozi bishimira isuku igaragara mu mujyi wa Kigali,banavuga ko hakiri aho bakora isuku nyuma abahatuye bakongera bakahajugunya imyanda ibi bikaba ari imbogamizi kuri bo nkuko twabitangarijywe na Twagiramungu Aloys twasanze bakorera mu murenge wa Kimisagara.

Twagiramungu Aloys we avuga ko bagihura n’imbogamizi z’abaturage bajugunya imyanda aho baba batunganyije

Yagize ati”Turacyahura n’imbogamizi za bamwe mu baturage batarumva neza akamaro k’isuku tuba twakoze kuko hari aho dukora twagaruka mu gitondo tugasanga bahamennye imyanda,twabasaba ko babicikaho bagashyira imyanda ahabugenewe kuko hari abashinzwe kuza kuyitwara”.

Bwana Mvuyekure Francois ni umuyobozi mukuru wa New Life NT&MVT avuga ko batangiye imirimo y’isuku mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1998, kuri ubu bakaba bafite abakozi 230 bakorera hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Mvuyekure Francois ni umuyobozi mukuru wa New Life NT&MVT

Ati”Twatangiye imirimo yo gukora isuku mu mwaka wa 1998 kugeza ubu dufite abakozi babarirwa muri 230 bakorera hirya no hino mu mujyi,ikindi nuko dufite ibikoresho bigezweho bidufasha muri ako kazi ndetse tukaba twaranahuguye abakozi bacu”.

Bwana Mvuyekure ashimira Umujyi wa Kigali ku mikoranire myiza ibaranga ndetse n’abatuye uyu mujyi uko babungabunga isuku ariko agasaba abakijyugunya imyanda aho babonye hose kwikubita agashyi bakabicikaho.

 

Related Articles

Leave a Comment