Home INKURU ZIHERUKA Abasoje amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), basabwe kurangwa n’ubupfura.

Abasoje amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), basabwe kurangwa n’ubupfura.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), basabwe kurangwa n’ubupfura no guharanira impinduka nziza muri sosiyete.

Abanyeshuri 625 ni bo bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya 10 mu myaka 15 imaze ishinzwe.

Umuyobozi w’icyubahiro wa UTAB, Ivan Wulffaert, yasabye abanyeshuri guhora iteka baharanira guhindura ubuzima bw’abatuye Isi binyuze mu gukora ibyiza no kurangwa n’ubupfura.

Ati “Muri ba ambasaderi ba kaminuza yacu, twizeye ko aho muzaba muri muzarangwa n’ubupfura no kwiyubaha. Muzahura n’abantu basaga ibihumbi bitanu, mu by’ukuri ni abantu benshi ari ko mu gihe buri umwe muri mwe yahindura nibura ubuzima bw’abantu 10 gusa, wazasanga muhinduye ubuzima bw’abaturage hafi miliyoni 10 kandi ndabyizeye ko muzabikora.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko mwahindura Isi ariko nimushaka guhindura byinshi bizabasaba kugira inshuti nziza; nabasaba gushaka inshuti nziza. Nimushaka guhindura isi muzarebe ku bushake n’ubunyangamugayo aho kwita cyane ku butunzi. Ariko iyo ushaka guhindura isi uba ugomba kuba mwiza mu bihe bigoye.”

Yabibukije ko guhabwa impamyabumenyi ari intangiriro yo guhindura Isi no guharanira gutegura ejo habo heza anabasaba guhora bazirikana ubufasha bahawe n’ababyeyi, inshuti n’abandi babafashije mu myigire yabo.

Yakomeje ati “Ntimuzibagirwe aho mwaturutse, uburyo ubufasha bw’amafaranga no guterwa umurava mwabonye bivuye mu nshuti zanyu n’imiryango. Mukwiye guhora mubizirikana mu buzima bwanyu bwose musigaje ku Isi.”

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akaba Umuvugizi wa UTAB n’uyihagarariye mu mategeko, Nzakamwita Servilien, yashimiye aba banyeshuri kuba barahisemo kwiga muri iyi Kaminuza, abasaba kurangwa n’umuco w’ubutwari.

Ati “Banyeshuri muhawe impamyabumenyi nanjye ndabashimira cyane kuba mwarahisemo kwiga muri UTAB, Kaminuza yakoze ibishoboka byose kugira ngo mugire ubumenyi n’ubumenyingiro bya ngombwa kandi bikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje ati “Ndabasaba kuba intwari n’intwararumuri mu byo muzakora byose. Muzitware gitore muheshe ishema UTAB, Kaminuza yacu. Mube imfura kandi murangwe n’ibiranga umunyarwanda mwiza ushimishije igihugu ndetse n’amahanga.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Hategekimana Jean Pierre, wavuze ahagarariye abandi yagaragaje ko banyuze muri byinshi kandi bigoye kubera icyorezo cya Covid-19 ariko barwana na byo barabitsinda. Yasabye bagenzi be guharanira kwiteza imbere no kuba ijwi rya Kaminuza yabahaye ubumenyi.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa bagenewe ibihembo birimo mudasobwa, telefoni n’ibindi, bitanzwe n’ibigo bitandukanye bisanzwe bikorana na Kaminuza ndetse bamwe bemererwa guhabwa imenyereza mwuga muri byo.

UTAB yashinzwe mu 2006, yigisha amasomo arimo ay’Ubugeni, Ivugururamibereho rigamije iterambere, gucunga umutungo no kwimakaza iterambere, uburezi n’Ubumenyamuntu, Ubuhinzi n’Ubworozi, kubungabunga Ibidukikije n’Ingufu zisubira.

Related Articles

Leave a Comment