Amasezerano rusange y’umurimo yasinywe hagati ya Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda”COOPT”n’Urugaga rw’umurimo n’ubuvandimwe”COTRAF-RWANDA” agamije gukemura ibibazo Abakozi ba koperative bahuraga nabyo umunsi ku munsi.
Nyiransabimana Didacinne ni umunyamuryango wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda”COOPT”avuga ko amasezerano yasinywe bayatezeho umusaruro ushimishije ku mpande zombi.
Yagize ati”Aya masezerano tuyitezeho umusaruro ushimishije kuko myaka yatambutse muri koperative higeze kuvugwamo ibibazo byinshi by’abakozi,kuri ubu ariko dufite ikizere ko ibyo bibazo bizarangira ntihongere kubaho gusiragira mu nkiko kubera imanza zahoragaho hagati y’abakozi n’umukoresha,ikindi nuko abakozi bagiye no kurushaho kumenya amategeko abarengera”.
Ku ruhande rwe Nsengiyumva Jerome umucungamari wa koperative COOPT akaba ari nawe uhagarariye intumwa z’abakozi muri iyo koperative yavuze ko hari ibibazo byinshi bagiye bahura nabyo nk’abakozi bakabigeza ku bayobozi ariko ibyinshi ntibikemuke harimo cyane cyane ibishingiye ku masezerano y’akazi ndetse n’amasaha y’ikirenga byatumye abakozi barega koperative mu nkiko kandi igatsindwa,kuba rero hasinywe amaserano hari ikizere ko ibyo bibazo bitazongera kubaho.

Yongeraho ko ubu n’abakozi ba Nyakabyizi hari ibyo bungukiye mu maserano harimo guteganyirizwa.
Ati”Uretse n’abakozi bahoraho,hari na ba Nyakabyizi mbere ntabwo bishyurirwaga imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyiriza biteza ibibazo byinshi kugeza naho ikigo cy’ubwiteganyirize cyaje gifatira imodoka za Koperative nibwo batangiye kwishyurira abo ba nyakabyizi, ibi byose tukaba tubishimira Cotraf-Rwanda yabidufashijemo’’.
Bwana Eric Nzabandora ni perezida wa Cotraf-Rwanda we yavuze ko muri rusange ayo masezerano icyo azafasha abakozi ari uko bagiye gukora bishimye ndetse bikabafasha no kuzamura umusaruro w’ikigo na Koperative bigatuma idahora mu maza za hato na hato.

Yagize ati”Hari ibibazo byinshi byakunze kuvugwa muri iyi Koperative,ariko kuba bemeye kwicarana n’abakozi bakagira ibyo bumvikana ndetse bakemera no gusinya aya masezerano ndizera ko ibyo bibazo byose mu gihe impande zombi zizayubahiriza nta kabuza ko bose bazabigiramo inyungu igaragara”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru w’umurimo Bwana Mwambari Faustin yavuze ko bishimiye isinywa ryayo masezerano kuko ari igikorwa kigamije guteza imbere umurimo cyane ko umurimo wubakiye hagati y’abakozi n’abakoresha kandi bikanahura n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere umurimo unoze.
Yakomeje asaba abakoresha kubaka ubushobozi bw’abakozi kugirango barusheho gutanga umusaruro.

Ati”ubundi umushoramari cyangwa umukoresha ushaka gutera imbere akwiye kujya abanza kubaka ubushobozi bw’abakozi agendeye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo kuko bihinduka buri munsi, ibi nibyo bituma abakozi babasha guhanga udushya bigatuma n’ikigo kirushaho kunguka”.
Bwana Mwambari kandi yanaboneyo kugira inama Abakoresha n’abakozi muri ibi bihe bidasanzwe duhanganye n’indwara ya Covid-19 kujya bicara bakajya inama kuko hari byinshi byadindiye kandi bikeneye kongera gushyirwamo imbaraga kugirango yaba umukoresha n’umukozi bakomeze akazi kandi banatere imbere.
Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda”COOPT”ikorera mu turere twa Rubavu na Rutsiro ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2002,ifite abakozi babarirwa mu 2578 barimo abasoromyi b’icyayi ndetse n’abandi bakozi bahoraho bafite amaserano y’akazi asinye 78.