Home INKURU ZIHERUKA Uruhare rwa buri wese rurakenewe ngo indwara zititaweho uko bikwiye zicike burundu.

Uruhare rwa buri wese rurakenewe ngo indwara zititaweho uko bikwiye zicike burundu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Indwara zititaweho uko bikwiye ni indwara zikunze kwibasira benshi cyane cyane abakene kuko ari bo usanga badafite ubumenyi buhagije mu kuzirinda, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese.

Impamvu zitwa ko ari indwara zititaweho ngo ni uko iyo umuntu yayirwaye usanga nta muntu ubiha agaciro rimwe na rimwe uyirwaye ikaba yamukurana ikanamwica kuko aba atitaweho cyane.

Dr Mbonigaba Jean Bosco ufite mu nshingano gukurikirana indwara zititaweho muri RBC yasobanuye indwara zititaweho icyo ari cyo.

Yagize ati: “Indwara zititaweho uko bikwiye, ni indwara zikara zititaweho ndetse zikaba zakwibasira abantu, zanahitana ubuzima bwabo.”

Tariki ya 30 Mutarama 2024 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.Insanganyamatsiko igira iti ‘Tujyanemo mu isuku n’isukura duhashye indwara zititaweho.

Dr Mbonigaba yakomeje asobanura ko indwara zititaweho ari inyito y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, kandi ko mu by’ukuri zitaterewe iyo, ahubwo bisaba uruhare rwa buri wese mu kuzirandura.

Ati: “Ni inyito ya OMS kandi ntizirengagijwe kuko mu Rwanda indwara zose zitabwaho, kandi na OMS si ukuvuga ko itazitaho, ahubwo ni ukuntu zimwe mu ndwara zisa nkaho zititabwaho ngo zihabwe amafaranga ku kigero runaka ngo zihabwe inkingo, nk’uko byakoze kuri Malariya, SIDA, Igituntu zihabwe ibikenerwa nko ku ndwara zihabwa ibintu byinshi zikorwaho ubushakashatsi, bw’inkingo, bw’imiti.”

Yongeyeho ati: “OMS n’abafatanyabikorwa na Leta ziwushamikiyeho bicaye hamwe bavuga ko indwara 21 yabonye ko ari ngombwa ko nazo zitabwaho, kuko babonye ko hari indwara zibasira cyane abasa n’abasigaye inyuma mu buzima, mu bukungu, barabifata babishyira mu cyiciro kimwe kugira ngo byitabweho kuko ubwo ni abantu batitaweho.

Bashakisha uburyo bakora ubushakashatsi, kuri izo ndwara ngo zimenyekane, zibonerwe imiti.”Zimwe muri izo ndwara ziterwa no kutagira isuku nk’inzoka zo mu nda zigaragara ku gipimo cya 41% ku Banyarwanda.Teniya ikomoka ku isuku nke ari ibyo kurya kimwe n’ibyo kunywa bidasukuye neza, ikaba yagera no mu bwonko, bilariziyoze, imidido, shishikara.

Izindi ni ukurumwa n’imbwa noneho kubera bwa bumenyi buke abantu, ntibihutire kujya kwa muganga kwivuza, kurumwa nk’inzoka bakajya mu bagombozi n’izindi.

Kugira ubumenyi buke kuri izo ndwara biri mu biteza umurindi, ariko Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho ingamba zo guhangana n’izo ndwara harimo Abajyanama b’ubuzima begereye abaturage, itangwa ry’ibinini by’inzoka ku bana bari hagati y’umwaka 1 na 15, ndetse no ku bantu bakuru, hakanakorwa ubukangurambaga ku kwirinda indwara.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rumaze kurandura amoko atandatu y’indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), intego ikaba iyo kurandura burundu izo ndwara zikiri mu zibasira benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bitarenze mu 2030.

Related Articles

Leave a Comment