Home INKURU ZIHERUKA Ibikorwa by’imikino y’amahirwe byemerewe gufungura mu byiciro.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe byemerewe gufungura mu byiciro.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yefatiwemo imyanzuro itandukanye harimo umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

Ibikorwa by’iyo mikino y’amahirwe byari bimaze amezi abarirwa muri arindwi byarahagaritswe, bituma benshi mu bayikeshaga amaramuko bahura n’ubushomeri ndetse n’ubukene.

Icyakora na none iyi mikino ntiyakunze kuvugwaho rumwe, dore ko hari benshi biganjemo urubyiruko bagiye bayijyamo ikabatwara ibyabo ikabatera ubukene, bamwe bakaba bari barashimishijwe n’uko yahagaritswe.

Related Articles

Leave a Comment