Home INKURU ZIHERUKA Ruhango: Rukemba wayoboraga ibitaro bya Gitwe yahagaritswe

Ruhango: Rukemba wayoboraga ibitaro bya Gitwe yahagaritswe

by admin
0 comment

Zacharie Rukemba wari ushinzwe Ibitaro bya Gitwe, kuri uyu wa Kabiri yahagaritswe mu kazi, ni na bwo  Ibaruwa imuhagarika yamugezeho, amakuru dufite avuga ko Ibitaro yari ashinzwe hari ikigo cyabireze kucyambura miliyoni 14Frw kirabitsinda ntibyishyura.

Ibitaro bya Gitwe biri mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bikaba bicungwa na Leta ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo.

Bivugwa ko muri 2013 hari amasezerano ibitaro byagiranye n’ikigo tutaramenya icyo ari cyo ariko ntibyayakurikiza biba ngombwa ko baregana mu nkiko, kiriya kigo gitsinda Ibitaro bya Gitwe.

Urukiko rwategetse ko bigomba kwishyura Miliyoni Frw 14. Kuva icyo gihe ayo mafaranga ntiyishyuwe ndetse n’ubukererwe nabwo ni uko.

Ibi rero ngo byarakururanye biza kurangira Minisiteri y’Ubuzima ihagaritse Umuyobozi wa biriya Bitaro, Dr. Zacharie Rukemba.

Related Articles

Leave a Comment