Home INKURU ZIHERUKA Kubera ibyemezo bifatirwa abakozi ba Leta bihubukiwe,ihahombera akayabo k’amafaranga.

Kubera ibyemezo bifatirwa abakozi ba Leta bihubukiwe,ihahombera akayabo k’amafaranga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yatangaje ko Leta yahombye miliyoni 950 Frw bitewe n’ibyemezo bitubahirije amategeko abayobozi bafatiye abakozi bayo bo mu nzego zitandukanye.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, yatangaje ko mu mwaka wa 2019/2020 hari inzego za Leta 24 zaburanye imanza 121 ziburana n’abakozi 177.

Muri izo manza Leta yaburanye, yatsinzemo 16 mu gihe yatsinzwe 105, ibi bisobanuye ko 86,7% by’imanza Leta yaburanye kubera amakosa yakozwe n’abayobozi yazitsinzwe bituma ihomba akayabo ka 949 558 559 Frw.

Ibi Kayijire yabitangaje ku wa 27 Ukwakira 2020, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2019/2020.

Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’abayobozi batuma Leta ihomba akayabo, Kayijire yagize ati “Leta yaciwe 949 558 559 Frw, agizwe na 763 963 633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi kuyabona kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185 594 926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cya avoka, n’amagarama yatanzwe mu rukiko.”

Mu gihe Leta yahombye aya mafaranga bitewe n’imanza itsindwa yo yinjije asaga miliyoni 8,5 Frw arimo nayo urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza zitari ngombwa.

Mu nzego 24 zaburanye n’abakozi ba Leta harimo uturere 12, ibigo bya Leta birindwi, Minisiteri eshatu, Kaminuza y’u Rwanda n’ibitaro bya Kibagabaga.

REG na WASAC ku isonga mu guhombya Leta

Kayijire Agnès yatangaje ko Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC biri ku isonga mu guhombya Leta kuko ari byo byatsinzwe imanza nyinshi bikanacibwa amafaranga menshi.

Ati “Amafaranga menshi Leta yahombye yaturutse mu bigo bibiri, REG na WASAC, kuko ni byo byahombeje amafaranga menshi, ni na byo byatsinzwe imanza nyinshi.’’

Yavuze ko amafaranga Leta yahombye yatewe n’ibintu bihora bigaruka birimo kudahemba abakozi imishahara yabo ku gihe, kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubasezerera mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha abakozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika by’agateganyo umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abadepite batandukanye bavuze ko ibi bihombo bikabije kuba byinshi bityo basaba ko abagira uruhare mu gushora Leta mu manza ziyiteza igihombo baba bakwiye gukurikiranwa bakagaruza amafaranga bahombeje.

Depite Karinijabo Barthelemy yabigarutseho agira ati “Ndagira ngo mbaze niba baba barasesenguye uburyo abafata imyanzuro iteza Leta igihombo hari uburyo bagarura ayo mafaranga mu isanduku ya Leta? Ubu dushobora kubona amafaranga angana iki mu isanduku ya Leta yakomotse ku bateje igihombo bakacyishyura?”

Depite Begumisa Safari na we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Urebye izi manza zingana na 86,7% Leta yatsinzwe ni nyinshi cyane. Ngira ngo ibibazo nk’ibi ikintu cyabikemura ni uko umuntu yajya abyibarizwa ku giti cye, uteje Leta igihombo akagarura ayo mafaranga.”

Amafaranga Leta icibwa kubera ibyemezo abakozi bafatirwa bidakurikije amategeko yariyongereye kuko mu mwaka wa 2018/2019 yari miliyoni 520 Frw.

Related Articles

Leave a Comment