Home INKURU ZIHERUKA Kuryama mu nzitiramubu iteye umuti ni intwaro ikomeye yo kurwanya malariya.

Kuryama mu nzitiramubu iteye umuti ni intwaro ikomeye yo kurwanya malariya.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gitangaza ko indwara ya malariya yagabanutse ku rugero rushimishije,ingamba zo kuyirandura burundu nazo zirakomeje zirimo no gutanga inzitiramibu ziteye umuti.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko indwara ya malariya yagabanutse nubwo hari abakiyirwara,ariko uko barushaho gusobanukirwa uburyo bwo kuyirinda izagera aho igacika burundu.

Harelimana Cyprien ni umuturage utuye mu kagali ka Nyanza, umurenge wa Cyanika avuga ko kuva yabona inzitiramibu mu muryango indwara ya malariya itongeye kubibasira nkuko byahoze mbere.

Yagize ati”Inzitiramibu kuri njyewe rwose ni ubuzima,kuko narwaraga malariya mbere ntaratangira kuyiryamamo, noneho amafaranga yagombye gutunga umuryango ugasanga ndayajyana kwa muganga kwivuza kandi n’abandi bo mu muryango wanjye byari uko,abana ntibabashe kwiga kubera kurwara malariya ugasanga baratsindwa no mu ishuri.ubu rero kurwara malariya iwanjye ntibigikunze kubaho ndetse byanadufashije kwiteza imbere kuko umwanya twamaraga turyamye cyangwa tujya kwa muganga ubu tuwukoresha twiteza imbere”.

Harelimana Cyprien umuturage utuye mu kagali ka Nyanza, yaje gufata inzitiramibu

Soeur Marie Léonille Mwitirehe ni umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Cyanika avuga ko Malariya ikigaragara ari nyinshi mu tugali dutandukanye tugize Umurenge wa Cyanika.

Yagize ati”Malariya ni nyinshi iri mu tugali dutandukanye,ubundi umurenge wose ufite utugali dutandatu ariko tune nitwo tugaragaramo malariya nyinshi,muri rusange abarwayi ba malariya duherutse kwakira bavuriwe mu murenge wose barenga 1500 mu kwezi kwa gatatu,ariko bigenda bihindagurika kuko nko mu kwezi kwa kabiri twari twakiriye abarwayi barenga ibihumbi bibiri”.

Soeur Marie Léonille Mwitirehe umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Cyanika

Soeur Mwitirehe kandi avuga ko mu rwego rwo guhangana na malariya bari gutanga inzitiramibu mu baturage bibaha ikizere ko imibare y’abarwayi bafite izagabanuka.

Ati”Inzitiramibu tuzaziha Abaturage bose nkuko twababaruye, inzitiramibu tugiye gutanga muri uku kwezi ziragera ku 16,050,ibi rero tukaba tubitezeho umusaruro ushimishije, Abaturage bakagira ubuzima bwiza buzira malariya”.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere tukigaragaramo malariya nyinshi. Aka karere kazatangwamo inzitiramibu ibihumbi 197 ku ngo zose zabaruwe

U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya indwara ya malariya nkuko Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ya 2023 kuri Malaria ibigaragaza,aho rwiteguye kuyigabanya ku kigero cya 55% muri 2025, bikazagerwaho binyuze mu gutanga inzitiramibu ku baturage 85% by’abafite ibyago byo kurwara malariya kurusha abandi.

Related Articles

Leave a Comment