Home INKURU ZIHERUKA Augustin Ngirabatware wahamijwe ibyaha bya Jenoside agiye koherezwa muri Sénégal kurangirizayo igihano yahawe.

Augustin Ngirabatware wahamijwe ibyaha bya Jenoside agiye koherezwa muri Sénégal kurangirizayo igihano yahawe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ruherereye Arusha muri Tanzania, rwemeje ko Augustin Ngirabatware wahamijwe ibyaha bya Jenoside yoherezwa muri Sénégal kurangirizayo igihano yahawe.

Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 1990 kugeza mu 1994, akaba umukwe w’umunyemari Kabuga Félicien, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira ibyaha bya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Muri Kamena uyu mwaka, Ngirabatware yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri [cyiyongera ku gifungo cy’imyaka 30 yari yarakatiwe] ku bwo gusuzugura urukiko.

Hari inyandiko yo ku wa 28 Gicurasi 2021 yabonywe na AFP, igaragaza ko Umucamanza Carmel Agius w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, yategetse umwanditsi w’urukiko kohereza Ngirabatware muri Sénégal kurangirizayo igihano cye.

Ngirabatware asanze muri Sénégal abandi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Edouard Karemera wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Leta y’Abatabazi na Matayo Ngirumpatse wahoze ari Perezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe z’aho avuka mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi. Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare.

Ngirabatware Augustin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi. Guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.

Related Articles

Leave a Comment