Home INKURU ZIHERUKA Lt Col Simon Kebera yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF.

Lt Col Simon Kebera yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy’amata n’ubuki […] Nari nzi ko hari ukuntu nk’umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n’ubuki.”

Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.

Ati “Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n’urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.”

Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati “nzawereka abahungu banjye.” Afite n’uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yigeze kuvuga ati “Niba ukunda ijuru, kunda n’iki gihugu kuko mbere y’uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n’iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.”

Related Articles

Leave a Comment