Home Inkuru Nyamukuru Haracyagaragara amanyanga mu itangwa ry’akazi ka Leta.

Haracyagaragara amanyanga mu itangwa ry’akazi ka Leta.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi bagaragaje ko mu itangwa ry’akazi ka Leta hari ahagaragara ruswa, akarengane n’ikimenyane n’ibindi byaha bavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukwiye gukurikirana rugahana ababikora.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, yagezaga ku Nteko raporo y’ibikorwa by’iyo Komisiyo by’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo yagaragaje ibirimo amanyanga mu buryo abakozi ba Leta bashakwa n’uko bashyirwa mu myanya. Nubwo ibyo byiswe amakosa, abadepite n’abasenateri bo basanga bidakwiye kwitwa amakosa ahubwo ari ibyaha bagasaba ko RIB yakurikirana ababigizemo uruhare.

Mu bibazo byagaragajwe muri Raporo ya Komisiyo harimo abakandida barindwi bongerewe amanota mu gihe hari abakandida batandatu bagabanyirijwe amanota mu bizamini by’akazi, ibi ngo byahaye amahirwe bamwe yo gushyirwa mu myanya y’akazi abandi bimwa ayo mahirwe kandi bari bayakwiriye.

Hari amakaye yakoreweho ibizamini yaburiwe irengero, hakaba n’ayagaragayeho imikono ibiri itandukanye, hari n’aho umukozi yashyizwe mu mwanya kandi ataratsinze amapiganwa.

Ayandi makosa yakozwe harimo aho abakandida umunani bemerewe gukora ikizamini kandi batagaragara ku rutonde rw’ababyemerewe.
Komisiyo kandi yagaragaje ko hari inzego zatangaje amanota y’ikizamini cyanditse ahabanye n’ari ku makaye abakandida bakoreyeho ibizamini.

Hari n’inzego eshanu zatangaje ibitandukanye n’ibyemejwe mu mbonerahamwe y’imirimo, hakaba n’inzego eshanu zatoranyije abakandida badafite impamyabumenyi isabwa ku myanya bapiganiraga.

Hanagaragajwe inzego eshatu zatoranyije abakandida badafite uburambe busabwa, hakaba n’urwego rwatoranyije umukandida uri ku rutonde rw’abatemerewe guhabwa akazi na Leta (Black list).”

Ibi abadepite n’abasenateri benshi bavuga ko bidakwiye gukomeza kwitwa amakosa ahubwo bakavuga ko harimo Ruswa, akarengane, itonesha n’ibindi byaha bishobora kugaragazwa n’abanyamategeko mu gihe baba bashyikirijwe ababigizemo uruhare.

Depite Bizimana Deogratias yagize ati “Iyo urebye usanga amakosa yakozwe ari ibyaha, guhindura imikono y’umuntu ni inyandiko mpimbano, guhereza umuntu amanota atakoreye ni inyandiko mpimbano, kumuha amanota make na byo ni inyandiko mpimbano. Ndashaka kubaza, ibi byaha baba barabishyikirije RIB kuburyo yabikurikirana?”

Depite Manirarora Annoncée yabajije igikorwa mu gukurikirana abagize uruhare mu makossa yakozwe mu mitangire y’akazi ka Leta.

Ati “Mu turere tumwe na tumwe abakandida bahinduriwe amanota nk’uko raporo yabigaragaje, abakandida bapiganiwe imyanya batari ku rutonde rw’abemerewe gukora amapiganwa, abakandida bamwe baburiwe impapuro bakoreyeho ibizamini, imikono itandukanye ku mpapuro zimwe n’abahawe imyanya badafite impamyabumenyi,[…] Urebye utiriwe ukora n’ubushakashatsi harimo ikibazo cya ruswa, harimo n’ikibazo cy’akarengane, ukaba wakwibaza ngo mbese ibi bintu birakurikiranwa bite?”

Depite Senani Benoît na we yunzemo ati “Umuntu aribaza, ese nta bimenyetso bya ruswa biba bigaragara muri ariya makosa mu gihe harimo gushakwa abakozi? Iyo musesenguye ntibigaragara ko harimo ibyaha byaba byerekera kuri ruswa ku buryo byakurikiranwa mu nyito yabyo?”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, yasobanuye ko itegeko rihana abakosheje mu mitangire y’akazi ka Leta risobanutse ndetse rikwiye gukurikizwa.

Ati “Itegeko rigena uburyo abakozi bahanwa muri Leta, ntaho Komisiyo iri mu mabwiriza yo guhana, ni ko bimeze. Twebwe tubwira urwego tuti ‘komisiyo yabonye iri kosa, mukurikirane abakoze iri kosa hakurikijwe inzira z’ibihano’. Inzego zasanga ari ruswa cyangwa akarengane bakabishyikiriza inzego zibishinzwe zikurikirana ibyo byaha.”

Abadepite n’abasenateri basabye ko aho amapiganwa yakozwe nabi, inzego zayasubirishamo kandi ababigizemo uruhare bagakurikiranwa bakabihanirwa.

Related Articles

Leave a Comment