Polisi y’Igihugu yatangaje ko guhera tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu.
Ku wa 15 Werurwe 2020, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera ingamba zafashwe zo kwirinda Coronavirus kuva ku wa 16 Werurwe, yasubitse serivisi zirimo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’iby’abasaba kwinjira muri Polisi y’igihugu no kwiga amategeko y’umuhanda mu mashuri.
Ni icyemezo cyafashwe bijyanye n’ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zafashwe nyuma yuko umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.
Nyuma y’amezi asaga arindwi bimwe muri ibyo bikorwa byakomorewe nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020.
Rigira riti “Abiyandikishije bagahabwa gahunda mbere y’uko ibizamini bisubikwa muri Werurwe nibo bazaherwaho. Urutonde rw’abazakora, aho bazakorera n’amatariki bazakoreraho bizajya bitangazwa mbere y’uko ikizamini gikorwa.’’
Polisi yanatangaje ko abafite amashuri yigisha ibijyanye n’amategeko y’umuhanda bazahita batangira kwigisha.
Iti “Abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ku bifuza gukorera impushya za burundu, barahita batangira kwigisha, naho abigisha amategeko y’umuhanda bakazatangira ku itariki 2 Ugushyingo, amashuri yongeye gufungura.’’

Abarebwa n’amabwiriza mashya yatanzwe bibukijwe ko isubukurwa ry’imirimo rizajyana no kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus hibandwa cyane ku kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi kenshi no guhana intera hagati y’abantu aho ibizamini bikorerwa.