Home U Rwanda REB yavuze ku mpinduka zitezwe amashuri nafungurwa no ku makosa agaragara mu bitabo

REB yavuze ku mpinduka zitezwe amashuri nafungurwa no ku makosa agaragara mu bitabo

by admin
0 comment

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, gisanga mu gihe amashuri azaba afunguye, imyigishirize izahinduka isanzwe ikajyanishwa n’ikoranabuhanga dore ko hari amasomo menshi yamaze gutegurwa muri ubwo buryo.

Ku wa 14 Werurwe nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus, hahise hafatwa umwanzuro w’uko amashuri afunzwe, abanyeshuri bose basubira mu ngo ahubwo hatangira gahunda yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yabwiye IGIHE ko mu gihe amashuri azaba afunguye, hari byinshi bizahinduka kuko imyigishirize izahinduka igatandukana n’iyari isanzwe, ahubwo ikajyanishwa n’ikoranabuhanga.

Dr Ndayambaje ati “Ikindi kintu cya kabiri ni ikijyanye na gahunda y’isuku n’isukura mu mashuri. Ikintu kijyanye no gukaraba no kugira isuku kenshi. Nubwo hari kubakwa ibyumba by’amashuri, hari na gahunda yihariye yo kubaka ubukarabiro buhohoraho mu mashuri yacu.”

“Turifuza ko n’abana bakurana uyu muco wo gukaraba kuko usibye no kukurinda COVID-19 biranatuma twimakaza isuku mu mashuri kandi uko tuyigira mu mashuri no mu rugo, bizatuma na za ndwara abana bato bakundaga kurwara zishamikiye ku mwanda, nazo zigabanuka. Ni ibintu abantu bagomba kwitega.”

REB ivuga ko hari na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho bose bazajya bahererwa amafunguro ku ishuri. Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, yageze kuri miliyari 7 Frw.

Ati “Twari dufite gahunda yo kugaburira abana mu mashuri yisumbuye, ugasanga dufite umwana wo mu mashuri abanza, hari mukuru we wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. We isaha zo kurya nizigera arajya muri ya gahunda y’ifunguro ryo ku ishuri, ariko wa mwana wo mu wa gatandatu, ubwo yabizanye ari burye saa sita cyangwa ari bujye kurya mu rugo.”

Ubu leta yafashe icyemezo cy’uko abana bose bazajya barira ku mashuri kuko bifasha mu myigire yabo.

Amakuru IGIHE iherutse gukusanya, agaragaza ko ku kigo kimwe cyo mu Mujyi wa Kigali, ababyeyi basabwa gutanga 12000 Frw mu gihembwe, ubwo ni 4000 Frw mu kwezi. Leta igatanga 56 Frw ku mwana buri munsi.

Umwaka ushize, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97.3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99.4%, Intara y’Uburengerazuba 95.2%, Amajyepfo 97.3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97.3%.

Hari impungenge ko amafaranga y’ishuri ashobora kwiyongera

Bamwe mu babyeyi n’abarezi baherutse kuganira na IGIHE, bagaragaje ko kubera imyiteguro izashyirwaho mu kwirinda COVID-19, mu gihe amashuri azaba afunguye, bishoboka cyane ko n’ikiguzi kizajya hejuru kurusha mbere.

Amashuri azasabwa gushyiraho uburyo bw’isuku, guhana intera, kongera ingano y’amazi yakoresha kuko azaba akenewe mu gukara, kubaka ibyumba bishya, ikoranabuhanga n’ibindi. Ni igiciro kandi byanga bikunda kizishyurwa n’umunyeshuri uzaza kwiga muri iryo shuri.

Ntabwo ikigo kizubaka amashuri mashya cyangwa ngo kizane ikoranabuhanga rifasha mu kwiga, maze nikigera mu kugena amafaranga y’ishuri ayagiye kuri ibyo yibagirane.

Dr Ndayambaje ati “Ushobora kuvuga uti kuba ku ishuri hageze amazi, buriya amafaranga y’ishuri agiye kwiyongera, ariko tugomba no gusubira inyuma tugatekereza, ese kutagira amazi byo nta kiguzi byari bifite, za ndwara, ya suku nke? […] amashuri ntakwiye kwikanga ko ibi bigiye kuba undi mutwaro ku bw’ibyo bikwiye kuzamura amafaranga y’ishuri, ibintu byose biba bibarika, amazi arabarika. Ntabwo twumva ko bizahenda cyane, ahubwo ni ibintu abantu bashakaga, kubigira ni ingenzi.”

Izi mpungenge z’uko imyiteguro ya Coronavirus ishobora gutuma amashuri atanga amafaranga menshi, zifitwe n’ibyiciro byose kugeza no kuri za Kaminuza. Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, yavuze ko bikwiye ko amashuri agabanyirizwa amafaranga yishyura amazi.

Ati “Ibintu birebana n’amazi n’amashanyarazi turi mu biciro bibi, ku mazi mu gihe abo mu rugo bakoresha metero kibe nke bayabahera ku mafaranga 300, twe turi ku mafaranga arenga 800. None tugiye gukoresha amazi menshi, ku buryo urebye nabi n’ibyo byonyine byo kwirinda Coronavirus bishobora guhuhura kaminuza yari mu bibazo.”

“Twakagombye gutekerezwaho, kuba kaminuza zishyura amafaranga menshi ku mazi n’amashanyarazi, biduca intege. Ni ukudushyira ku biciro byiza ku buryo imbaraga dukoresha bitaba nko kuduca intege.”

Inkomoko y’amakosa akunze kugaragara mu bitabo bikoreshwa mu mashuri

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto y’ibitabo bikoreshwa mu mashuri nk’imfashanyigisho, birimo amakosa, kugeza n’aho hari kimwe cyigeze kugaragaramo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero ruheruka ni ikosa ryagaragaye ku gifuniko cy’igitabo kirimo inkuru zo gusomerwa abana, aho mu nyuguti zari zashyizwe kuri icyo gifuniko, harimo iya Q na X zidasanzwe ziba mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nubwo ziba mu zindi ndimi.

Iki gitabo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibazaga uburyo ikosa nk’iryo rigaragara rishobora kwihanganirwa, rikanyura mu nzira zose igitabo kinyuramo gikorwa ntawe urirabutswe, kugeza ubwo igitabo kirangira kigahabwa abanyeshuri ngo bakigiremo.

REB yasubije ko “ikosa ryabereye mu icapiro mu gihe cyo gushyiraho igifuniko” gusa ibi bisobanuro ntibyanyuze ababibonye kuko bakomeje kwibaza uburyo igitabo gitegurwa ku rwego rw’igihugu, kigaca mu maso y’abantu benshi bagisuzuma, kikarinda guhabwa umunyeshuri kikirimo amakosa.

Dr Ndayambaje yavuze ko ibitabo bikoreshwa mu mashuri, iyo biri kwandikwa, nabyo biba biri mu byiciro kuko harimo ibitemerwa na busa n’ibindi bisabwa ko bivugururwa 100%.

Ati “Ariko hari n’igitabo mu by’ukuri kiba kigaragaza ikosa rito riba rigomba gukosorwa. Ahubwo uravuga uti ni gute ikosa ryagaragaye ko ari rito, riba rigaragaye?”.

Iyo ibitabo bigaragaye ko bifite amakosa akomeye, byavuye mu icapiro, amashuri yohererezwa inyandiko isobanura ko nko kuri paji runaka hari ikosa, ku buryo uzagisoma wese azabona ko hari ikosa runaka ririmo.

Ati “Aho kugira ngo igitabo cyose uvuge ko gitakaje agaciro kandi hacapwe ibitabo byinshi, icyo gihe hakorwa inyandiko nto ziherekeza cya gitabo kugira ngo kigume gikoreshwa ariko harimo na ya nyandiko ivuga ngo kuri paji iyi n’iyi hari ikosa.”

Iyo ari amakosa manini, igitabo kirahamagazwa nticyongere gukoreshwa. Dr Ndayambaje avuga ko igitabo kigaragaje amakosa aremereye kiba kitagomba kugera mu mashuri, ngo byakundaga kubaho mu gihe REB yari ikigura ibitabo itaratangira kubyiyandikira.

Ati “Wenda nk’umwanditsi ukamusaba kopi ya nyuma ikosoye mwemeranyijeho kugira ngo abe ariyo izajya mu mashuri. Ugasanga arayikuzaniye ariko hari kopi nyinshi yari yaracapye za ya yindi yagombaga gukosora. Akanyura inyuma akagira za kopi atanga mu mashuri zitari kopi ya nyuma mwemeranyijeho.”

Uwo rwiyemezamirimo ngo akenshi aba yumva kuba hari ibyo abwirwa gukosorwa, ari ukumutinza kuko aba ashaka kugira ngo isoko rirangire abone amafaranga ye. Ati “Ni abo ngabo twagiye tubona, bakajyana n’ibitabo mu mashuri kandi byari bifite amakosa manini”.Mu gihe amashuri azaba afunguye, amasomo amwe azakomeza gutangwa hifashishijwe ikoranabuhangaUmuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Irenée Ndayambaje, avuga ko uburezi butahagaze kuko hashyizweho uburyo bufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura

Related Articles

Leave a Comment