Home Inkuru Nyamukuru Abarangije amashuri abanza imitsindire yabo yarazamutse, ku bo mu Cyiciro Rusange bo basubira inyuma ugereranyije n’umwaka ushize.

Abarangije amashuri abanza imitsindire yabo yarazamutse, ku bo mu Cyiciro Rusange bo basubira inyuma ugereranyije n’umwaka ushize.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya leta mu mwaka wa 2021/2022 aho ku bo mu cyiciro cy’amashuri abanza imitsindire yazamutse naho mu Cyiciro Rusange isubira inyuma ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Mu mashuri abanza abanyeshuri bose bakoze ni 227.472; abakobwa bari 125 169 naho abahungu bari 102. 303.
Abatsinze ni 206.286 bihwanye na 90,69%. Abataratsinze ni 21 186 bangana na 9,31%.

Umwaka ushize bari batsinze ku gipimo cya 82,8% bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.

Mu Cyiciro Rusange abanyeshuri bose bakoze ni 126.735 hatsinze 108.566 bihwanye na 85,66% ; abataratsinze ni 18.469 bihwanye na 14,34%. Iki cyiciro cyasubiye inyuma ugereranyije na 86,3% bari batsinze umwaka ushize.

Abataratsinze bagomba gusibira kuko nta myanya bahawe mu mwaka wa mbere n’uwa kane nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Umunyeshuri ufite amanota yo mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni ufite ikigereranyo cya 30. Uwatsinze ni uwagize nibura ikigereranyo cy’amanota 5, ni ukuvuga ko muri buri somo muri atanu akorwa mu kizamini cya leta aba yabonye 1.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ufite menshi agomba kuba yaragize ikigereranyo cya 54 bivuze ko aba yabonye 6 muri buri somo kuko bakora amasomo icyenda mu kizamini cya leta. Muri iki cyiciro uwatsinze ni uwagize nibura 9 bivuze ko aba yagize 1 muri buri somo; hasi yayo aba yatsinzwe nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, Dr Bahati Bernard.

Mu banyeshuri 10 batsinze neza banahawe ishimwe nta n’umwe wo mu ishuri rya leta wajemo. Abo barimo batanu basoje amashuri abanza na batanu basoje icyiciro rusange.

Abanyeshuri babonye ibigo bazatangira amasomo ku itariki ya 4 Ukwakira ni ukuvuga ko bafite icyumweru cyo kwitegura.

Dr Uwamariya yavuze ko abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ari 26.922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364. Ku bagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye

hazacumbikirwa 35.381 naho 15.737 baziga bataha ku biga iby’ubumenyi rusange naho ku bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hazacumbikirwa 44.836 abasigaye bangana na 5251 bazajya biga bataha. Mu nderabarezi uko ari 3099 bose baziga bacumbikiwe hamwe n’abafasha b’abaforomo 210 ndetse n’abiga mu ishami ry’Ibaruramari 4452.

Ushaka kureba amanota anyura ku rubuga rwa internet rwa NESA akinjira ahabugenewe agashyiramo nimero iranga umunyeshuri cyangwa agakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone akajya aho bandikira ubutumwa agashyiraho nimero iranga umunyeshuri wakoze ikizamini akohereza ku 8888.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine asobanura ibijyanye n’imitsindire y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusangeUmuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinze Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard asobanura inzira inyurwamo n’ushaka kureba amanotaUmunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu GaspardAbanyeshuri n’ababyeyi bari bakurikiye igikorwa cyo gutangaza amanota y’ibizamini bya leta by’umwaka wa 2021/2022.

Related Articles

Leave a Comment