Home INKURU ZIHERUKA Amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa.

Amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazasubukura amasomo yabo kuwa 18 Mutarama 2021 nyuma y’igihe kigera ku mezi 10 bari bamaze batiga kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni kuwa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Bitandukanye n’ibindi byiciro byatangiye mbere, abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bo umwaka bazawutangira aho gutangirira ku gihembwe cya kabiri nk’uko byagenze mu yindi myaka.

Ingengabihe yashyizwe hanze igaragaza ko Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 18 Mutarama 2021, kigasozwa ku wa ku wa 2 Mata; kizakurikirwa n’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri giteganyijwe ku wa 3-18 Mata 2020.

Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 19 Mata gisozwe ku wa 11 Kamena, mu gihe ikiruhuko cyacyo cy’ibyumweru bitatu, kizatangira ku wa 12 Kamena kikarangira ku wa 4 Nyakanga 2021.

Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 5 Nyakanga kirangire ku wa 3 Nzeri 2021, abanyeshuri batangire ikiruhuko kinini ku wa 4 Nzeri.

Uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z’uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Related Articles

Leave a Comment