Home Inkuru Nyamukuru Ibibazo bya UR byahaswe Minisitiri w’Uburezi mu nteko nshingamategeko.

Ibibazo bya UR byahaswe Minisitiri w’Uburezi mu nteko nshingamategeko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ku wa 15 Kamena, yatumije Minisitiri w’Uburezi, ngo asobanure ibibazo birimo iby’imicungire y’umutungo n’imyenda y’umurengera byabaye akarande muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni ibibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2019, biri mu ibaruramari, ibishingiye ku micungire y’umutungo n’imitangire y’amasoko, imicungire y’amasezerano, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, n’ibindi.

Iyo raporo yagaragaje imyenda y’umurengera Kaminuza idafitiye ibisobanuro by’inkomoko yayo. Ni kimwe mu byo Minisitiri yabajijwe asobanura ko muri rusange ko kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda ifitiwe miliyari esheshatu na yo ikaba ifitiye abandi bantu miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite bavuze ko aya mafaranga akwiye gushakirwa indi nyito bikitwa ko ‘yabuze’ kuko umwenda witwa wo kuko ufite uwawutanze n’uwawuhawe kandi buri wese akaba afite gihamya.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iyi myenda ikomoka ku bigo byahujwe bigakora Kaminuza y’u Rwanda ariko ko kubona ikiyigaragaza bikiri ingorabahizi.

Ati “Ukurikije imyaka myinshi imwe mu myenda imaze hakwigwa uburyo yakurwa mu bitabo rusange by’ibaruramari ariko igakomeza gukurikiranwa. Imyinshi iri hagati y’imyaka 30 na 10.”

Depite Karemera Francis yavuze ko icyakoroha ari uko iyo myenda yakomeza gukurikiranwa yanditse, dore ko hari n’undi mwenda ungana na miliyoni 110 z’amadolari Kaminuza y’u Rwanda iberewemo n’abanyeshuri bahawe inguzanyo yo kwiga muri ‘Masters in computer Sciences’ wahanaguwe mu bitabo by’ibaruramari nta bisobanuro ndetse hatabayeho kugerageza kuwishyuza.

Ni kimwe n’undi ungana na miliyoni 16 z’amafaranga y’Rwanda wo muri Koleji ya Nyagatare wahanaguwe bitemejwe n’inama y’ubutegetsi.

Kaminuza y’u Rwanda yaciwe amande ya miliyari 1,4 by’amaherere

Raporo y’umugenzuzi w’imari ivuga ko iki kigo cyaciwe amande ya 1.414.408.399 Frw kubera kutubahiriza amasezerano yo kwishyura amacumbi y’abanyeshuri ariko Minisiteri y’Uburezi ivuga ko atari amande ahubwo ari imisoro yatanzwe bitari ngombwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kikaba cyaranze kuyasubiza.

Dr Uwamariya ati “Kaminuza y’u Rwanda nta mande yaciwe ahubwo yishyuye imisoro itagombaga kwishuya. Arenga miliyari 1,2 Frw yishyuwe nk’umusoro ku nyongeragaciro muri RRA; UR yasabye ko RRA iyisubiza ayo mafaranga irabihakana ivuga ko yatanzwe mu nzira zemewe n’amategeko.

Abadepite bagaragaje impungenge ko ibigo bya leta bizajya bikomeza guhomba mu buryo budasobanutse basaba ko ba nyirabayaza bajya babiryozwa ku giti cyabo.

Abakozi barenga 200 Kaminuza yohereje kwiga barayicitse

Abadepite kandi banenze Kaminuza y’u Rwanda ku kudakurikirana no kutishyuza abahoze ari abakozi bayo bahawe inguzanyo yo kwiga ariko ntibasubire mu kazi nk’uko amasezerano yabigenaga aho yishyuye miliyoni 453.717. 508 Frw ku bakozi 27.

Mu gihe cy’igenzura muri Werurwe 2020, umwe ni we wari warasubiye mu kazi mu gihe abandi 26 baburiwe irengero ndetse Kaminuza ntifite amakuru y’aho baherereye ku buryo yabishyuza.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko abo banyeshuri bari bahawe inkunga yo kwiga binyuze muri Minisiteri y’ikoranabuhanga biga muri Kaminuza, bagomba kwishyuzwa binyuze muri BRD nk’abandi bize ku nkunga ya leta.

Agaruka kuri iki kibazo yavuze ko muri rusange abakozi ba kaminuza bishyuriwe ntibasubire kuyikorera bagera kuri 212 bigaga banahabwa umushahara wabo kuva mu 1998.

Harimo abatangiye kwiga amasezerano atarategurwa ubu akaba adahari, abandi nta makuru y’aho baherereye yabonetse kuko telefone na email bakoreshaga zahindutse.

Nyuma y’aho Kaminuza ishyizeho itsinda ryo gukurikirana iki kibazo, 130 amasezerano yabo yarabonetse, hakaba n’abandi byagaragaye ko badakwiye gukurikiranwa kubera ko bahawe izindi nshingano na guverinoma, abapfuye n’abandi.

Kaminuza ifite imitungo itazi itanafitiye ibyangombwa

Abadepite bavuze ko mu bibanza 116 Kaminuza itunze, 55 nta byangombwa bifite ndetse nta rutonde rw’imitungo itimukanwa igira uretse iyo ku ishami rya Huye na yo igwiriyemo imaze igihe itabyazwa umusaruro ndetse n’iyangirika ntisanwe.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibibanza 95 byaje kubonerwa ibyangombwa hakaba hasigaye 21 bitaraboneka bizakomeza gushakishwa.

Ku bijyanye no kuba hari imitungo itazwi, Dr Uwamariya yavuze ko Kaminuza yahaye isoko ikompanyi yitwa Landmark ryo kuyibarura yose, kuyiha agaciro no gukora igitabo kizaba gikubiye hamwe iyimukanwa n’itimukanwa.

Depite Mukayijore Suzanne yavuze ko kubona kaminuza nk’ikigo cy’intiti itazi umutungo wayo ari ikibazo gikomeye, abandi bakubitwa n’inkuba bumvise iby’amasezrano iyo kompanyi yagiranye na kaminuza bagaragaza impungenge ko ikomeza gutakaza amafaranga yishyura serivisi zitari ngombwa.

Depite Uwambaje Aimée Sandrine ati “Kuba ibigo bya kaminuza byarahujwe bivuze ko nta makuru ifite y’imitungo? Byahujwe ryari ku buryo bigejeje iyi saha itaramenyekana, ibyo bigo ntibikiri mu Rwanda ku buryo bashobora kumenya amakuru? Harimo ikibazo cy’igenamigambi, numva byashyirwa mu mihigo y’abakozi ba kaminuza hakamenyekana imitungo ifite.”

Ikoranabuhanga ryashowemo arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ntirikoreshwa

Muri Kaminuza y’u Rwanda kandi hagaragaye icyuho mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya IEBMIS (Integrated Education Business Management Information Systems) ritabyazwa umusaruro mu gihe kugeza mu Ugushyingo 2019 ryari rimaze gutangwaho 2.323.035.463 Frw.

Ni système igizwe n’ibice 14 ariko hakaba hakoreshwa bitatu gusa bingana na 21.4%, ibyo abadepite bagereranyije no ‘kugura imodoka ugakomeza kugenza ibirenge.’

Kaminuza yayiguze mu 2012 na sosiyete yitwa Adapt IT yo muri Afurika y’Epfo. Iyi sosiyete yakomeje kwifashishwa kuko abakozi ba Kaminuza bari bataragira ubumenyi mu kuyikoresha.

Ikibazo cyakomeje kubaho ni uko n’abahuguwe bagiye bigendera ku buryo kuri ubu batagikorera Kaminuza y’u Rwanda.

Icyakora kuri ubu ngo hateguwe amahugurwa ku gice kijyanye n’imicungire y’abakozi, icyo abanyeshuri bigiramo bakaniyandikishamo, igikorerwamo iby’umutungo, icy’imicungire y’abakozi n’igifasha abakozi gusaba ikiruhuko.

Mu bindi byagaragajwe mu isesengura ry’iyi raporo, harimo ko Kaminuza y’u Rwanda yananiwe gutanga imisanzu ya RSSB hagati ya 1999 na 2008.

Ifite imicungire mibi y’amasezerano y’inguzanyo n’inkunga, imicungire mibi y’amasoko, kwandika nabi mu bitabo by’ibaruramari n’ibindi.

Related Articles

Leave a Comment