Home Inkuru Nyamukuru Nyumay’imyaka igera kuri ibiri,Abarimu bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza.

Nyumay’imyaka igera kuri ibiri,Abarimu bagiye gukora ikizamini cy’Icyongereza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma y’imyaka ibiri Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB gitangaje ko kiri kureba uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’inderabarezi bakora ikizamini cy’Icyongereza hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, kuri ubu hamaze gushyirwa hanze ingengabihe y’uburyo ibi bizamini bizakorwa.

Inkuru ijyanye no kuba abarimu bazakora ikizamini cy’Icyongereza yatangiye kumvikana bwa mbere mu 2018. Aha inzego z’uburezi zavugaga ko bigamije kuzamura ireme ry’uburezi, hanasuzumwa ubumenyi abarimu bafite muri uru rurimi.

Muri Nyakanga mu 2018 ubwo yatangizaga amahugurwa y’abarimu bazahugura abandi ku ikoranabuhanga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ireme ry’uburezi rihera mu barimu ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y’ibizamini.

Yagize ati “Iyo bavuze ireme ry’uburezi duhera ku barimu, kuko ntitwarigeraho natwe tugicumbagira. Ubu abo tugomba gukomezanya ni abagaragaza ubwemarare mu kazi kabo, bihugura, bakora ubushakashatsi n’ibindi bibafasha kunoza akazi neza.”

“Ubu mu burezi umuryango wo kwinjira urafunganye, ariko uwo gusohoka ni mugari, yaba abinjira mu kazi n’abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy’ikoranabuhanga n’Icyongereza. Abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye. Ibi ni byo bizadufasha kugera kuri rya reme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.”

Nyuma y’imyaka ibiri ibi bivuzwe, mu butumwa REB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 4 Ukwakira 2020, yamenyesheje abarimu bose bireba ko bagomba gukora ikizamini, inaboneraho gutangaza ingengabihe y’uburyo kizakorwa.

Ati “REB iramenyesha abarimu n’abayobozi b’amashuri bose ko buri wese agomba kwitabira ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza cyabateguriwe ku ngengabihe bamenyeshejwe hatitawe kumahugurwa cyangwa ibizamini by’icyongereza umuntu yaba yarakoze mu bihe byashize.”

Ingengabihe yashyizwe hanze na REB igaragaza ko ku ikubitiro iki kizamini kizahera ku barimu bo mu Mujyi wa Kigali aho bazakora hagati ya tariki 6 n’iya 8 Nzeri 2020, abo mu Ntara y’Amajyepfo bakagikora hagati yo ku wa 19 na 21 Ukwakira; mu Ntara y’Uburengerazuba bakazakora hagati yo ku wa 2 no ku wa 4 Ugushyingo mu gihe abo mu Ntara y’Amajyaruguru bazagikora hagati yo ku wa 16 no ku wa 18 Ugushyingo 2020.

Abazaheruka ni abo mu Ntara y’Uburasirazuba bazagikora kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 2 Ukuboza 2020.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko ibi bizamini bigamije gusuzuma ubumenyi bw’abarimu no kubafasha.

Yagize ati “Ibi bizadufasha n’abarimu ku giti cyabo kumenya uko dufatanya mu kuzamura ubumenyi bwabo mu Cyongereza […]”

Ibi bijya gusa neza nibyo yari yatangaje muri Mutarama, aho yagize ati “Ururimi rw’Icyongereza nirwo rutangwamo amasomo igihe umuntu yigisha, ni ingenzi kumenya ikigero cy’ubumenyi abarimu bacu bafite, ibi bizamini biri ku rwego mpuzamahanga, tuzabasha kumenya urwego abarimu bacu bariho binyuze muri ibi bizamini.”

Ibi bizamini biteganyijwe ko bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikagaruka ku masomo atandukanye arimo ajyanye n’ikibonezamvugo n’inyunguramagambo.

Uretse kuba REB izagenzura uko bikorwa, ibi bizamini byateguwe n’Umuryango ‘Education First’ akaba ari nawo uzabikosora.

Abazatsindwa ntibazahita birukanwa

Ubwo amakuru ajyanye no gukora ikizamini cy’Icyongereza yajyaga hanze, bamwe bayahererekesheje andi avuga ko uzagitsindwa azirukanwa.

Muri Nyakanga 2018, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko utsinzwe rimwe azajya ahabwa amahirwe, yakongera gutsindwa agasimbuzwa.

Ati “Yaba abinjira mu kazi n’abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy’ikoranabuhanga n’Icyongereza, abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye”.

Hagiye gushira imyaka 12 u Rwanda rutangiye gukoresha Icyongereza mu burezi, gusa muri uru rugendo bamwe bagiye bagaragaza kugorwa n’izi mpinduka bitewe n’ururimi rw’Igifaransa bari barizemo mbere.

Related Articles

Leave a Comment