Home INKURU ZIHERUKA Kayonza: Hatangijwe umushinga wa miliyoni 83$ wo kuhira mu mirenge 8 yazahajwe n’amapfa

Kayonza: Hatangijwe umushinga wa miliyoni 83$ wo kuhira mu mirenge 8 yazahajwe n’amapfa

by admin
0 comment

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, byatangije ibikorwa byo kuhira mu mirenge umunani yo mu Karere ka Kayonza yakunze kurangwamo amapfa.

Uyu mushinga watangirijwe mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 15 Nzeri 2020, uzakorwa mu gihe cy’imyaka itandatu aho uzatwara miliyoni 83$.

Biteganyijwe ko uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 2 275, uzamure imibereho myiza y’ingo zisaga 50 000.

Uyu mushinga uzakorerwa mu Mirenge ya Gahini, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego na Rwinkwavu.

Iyi mirenge ni imwe mu yakunze kuvugwamo ikibazo cy’amapfa guhera mu mwaka wa 2016 ubwo havugwa isuhuka ry’imwe mu miryango yari ituye muri iyi mirenge ubwo yimukiraga mu bice bitandukanye by’igihugu, abandi bakajya muri Uganda kubera izuba ryinshi ryahavaga rigatuma badahinga ngo beze.

Umuhuzabikorwa w’Imishinga iterwa inkunga na IFAD, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko impamvu uyu mushinga watekerejwe ari ukugira ngo urandure ibibazo by’ubukene muri aka karere bwaterwaga n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko uyu mushinga uzakorwa mu bice bibiri, icya mbere kikazamara imyaka ibiri n’igice, naho igice cya kabiri kikazakorwa mu myaka itatu n’igice. Igice cya mbere ngo hazibandwa ku gutanga amazi yo kuhira, gukora ibyobo bifata amazi n’ibindi.

Ati “Mu ntego zihariye uyu mushinga uzakora muri iyi mirenge umunani harimo kwihaza mu musaruro waba ukomoka ku matungo n’ukomoka ku buhinzi, bikazafasha imiryango 50 000 ituye muri iyi mirenge mu iterambere.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko uyu mushinga witezweho gufasha abaturage kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “Akarere ka Kayonza gakunda kwibasirwa n’izuba, uyu mushinga rero ni uwo kudufasha kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere, abantu begerezwa ibikorwaremezo byaba iby’amazi bibafasha mu kongera umusaruro w’amatungo n’uw’ibihingwa ariko no kongera umusaruro ku buryo bwagutse kuko turi mu gihe cyo kongera umusaruro mu buryo bwihuse ngo tubashe kwitunga.”

Minisitiri Mukeshimana yasabye abaturage gufata uyu mushinga nk’uwabo bakawubyaza umusaruro babonamo akazi kugira ngo biteze imbere bikure mu bukene.

-  Abahinzi bishimiye uyu mushinga

Mukansengiyumva Seraphine utuye mu Murenge wa Murundi we yavuze ko iyo ari igihe cyiza yeza hejuru ya hegitari imwe kuzamura ariko ngo igihe cy’izuba akenshi baratera ntibasarure.

Ati “Nk’ahantu nezaga toni imwe mpakura imifuka itatu urumva ahantu washoye ifumbire, abahinzi n’imbuto ugakuramo imifuka itatu ni igihombo kinini cyane, ni nabyo byatumaga benshi basuhuka ariko ubu turashimira leta yacu ko yatuzaniye umuntu udufasha.”

Murekatete Jacqueline wavuze mu izina ry’abahinzi n’aborozi, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku gutekerereza abahinzi abakafasha kubashakira imishinga ibafasha mu iterambere ry’ibikorwa byabo.

Yavuze ko ari kenshi bahingaga bigapfira mu mirima kubera izuba ryinshi ariko ngo ubu bafite icyizere cyo kweza.

Ati “Ni kenshi abahinzi duhinga imyaka yacu ikarumba tukagura amafumbire n’imbuto bihenze ariko ntitugire icyo dusarura, ubu ndashimira uyu mushinga kuko ugiye kudufasha kuhira imyaka yacu aborozi babashe kubona amazi y’inka kuko twavomeshaga imodoka nibura mu mezi atatu yose y’impeshyi.”

Muri iyi mirenge hazibandwa ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, soya, imbuto n’imboga ku buso bwa hegitari 900. Hazabungwabungwa ibidukikije haterwa amaterasi ku mabanga y’imisozi kuri hegitari 1400, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’imbuto n’imboga. Hazasanwa ibidendezi by’amazi 10 hanashingwe Nayikondo (uburyo bwo kuhira) 10 zikoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba.

Kuva mu 1281, IFAD ifasha Leta y’u Rwanda binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi mu bice by’icyaro irimo kuhira no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umukamo.

Related Articles

Leave a Comment