Home INKURU ZIHERUKA Bamwe mu barimu bigisha muri G.S Cyivugiza baravuga ko bongerewe agahimbazamusyi n’Ababyeyi ariko ntibakabone.

Bamwe mu barimu bigisha muri G.S Cyivugiza baravuga ko bongerewe agahimbazamusyi n’Ababyeyi ariko ntibakabone.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu barimu bigisha muri G.S Cyivugiza bongerewe agahimbazamusyi n’Ababyeyi barerera muri iryo shuri mu mwaka w’amashuri 2021-2022 ariko ako gahimbashyi bakaba baragahawe igihembwe kimwe gusa cya gatatu.
Ubusanzwe mbere y’uko ako gahimbazamusyi kongerwa buri munyeshuri wiga mu mashuri abanza yishyuraga ibihimbi bitatu,uwo mu mashuri yisumbuye akishyura ibihumbi biridwi (ni ukuvuga ku gihembwe).
Umwe mu barimu utarifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye Ikinyamakuru UMUHUZANEWS ko mu mwaka w’amashuri 2021-2022 aribwo Ababyeyi bongereye ayo mafaranga abo mu mashuri abanza bayongeraho ibihumbi bibiri ni ukuvuga ko byabaye ibihumbi bitanu ku gihembwe mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bongereyeho ibihumbi bitatu ni ukuvuga ko byabaye ibihumbi icumi ku gihembwe.
Uyu mwarimu akomeza avuga ko nyuma yo kongererwa ako gahimbazamusyi batigeze babona ayo mu faranga mu bihembwe bibiri bibanza by’umwaka ahubwo bakayabona mu gihembwe cya gatatu bakibaza andi bemerewe aho yaba yaragiye?.
Nyuma yo kumva iki kibazo twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho.
Madame Mukabera Joséphine ni umucungamutungo w’ishuri avuga ko agahimbazamusyi Ababyeyi bemeye bamaze kugatanga kuko bakemeye mu mwaka hagati.
Yagize ati”Agahimbazamusyi k’uyu mwaka twamaze kugatanga tugendeye ku ngengabihe y’amashuri itangira mu kwezi kwa karindwi kugera muri kamena undi mwaka mu by’ukuri ayo mezi uko ari cumi n’abiri twarayatanze”.

Madame Mukabera Joséphine ni umucungamutungo w’ishuri rya G.S Cyivugiza.

Ku birebana nuko Ababyeyi bongereye abarimu agahimbazamusyi avuga ko bayongereye mu mwaka hagati mu kwezi kwa gatatu.
Ati”Muby’ukuri ayo mafaranga bavuga ko bongerewe bayongerewe mu mwaka hagati mu kwezi kwa gatatu ntabwo ari mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri nkuko babivuga,kandi nyuma yaho natwe twarayabahaye kuko ubusanzwe bafataga amafaranga ibihumbi mirongo itanu ariko nyuma yo kuyongezwa babonye mirongo itandatu”.

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyamirambo Bwana Singizumukiza Anatole yadutangarije ko hari amafaranga abarimu bagombaga guhabwa yaba nk’ukwezi kwa 13,nubwo Abarimu bavuga ko nayo batayabonye ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kumubaza impamvu batarayabona ntiyitaba téléphone ngendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza


Uretse iki kibazo cy’agahimbazamusyi ka mwarimu muri iri shuri kandi haranavugwa ikibazo cya Perezida wa Komite y’Ababyeyi uyobora iyo komite kandi nta mwana agira kuri iryo shuri akaba anamazeho igihe kirekire, ibi bikaba bitemewe mu itegeko rirebana n’uburezi.
Kuri iki kibazo Ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyamirambo Bwana avuga ko nacyo bakizi bategereje ko hazaterana inteko rusange hagatorwa undi.

Aba barimu barasaba inzego zibishinzwe ko zabafasha gukemura ibibazo bivugwa muri iri shuri.

Related Articles

Leave a Comment