Home Inkuru Nyamukuru Agapfukamunwa,kuticarana ku ntebe bimwe mu bizubahirizwa mu itangira ry’amashuri.

Agapfukamunwa,kuticarana ku ntebe bimwe mu bizubahirizwa mu itangira ry’amashuri.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yatangaje ko hari icyifuzo ko amashuri yose yaba yafunguwe bitarenze mu Ugushyingo hagati, ndetse nta munyeshuri uzaba yicarana n’undi ku ntebe imwe, kandi buri munyeshuri azajya aba yambaye agapfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko amashuri atangira gufungurwa mu gihe cya vuba, hakazaherwa kuri za kaminuza zizafungura hagati mu kwezi gutaha, ibindi byiciro nk’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bikazakurikiraho.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Uwamariya yavuze ko uretse ayo mashuri, hari andi agendera kuri gahunda mpuzamahanga yagaragaje ko mu bihugu akomokamo amasomo yatangiye, nayo niyuzuza ibisabwa akazahita yemererwa gufungura.

Yakomeje ati “Hanyuma ayandi asigaye mu byiciro bikurikiraho akazagenda afungurwa buhoro buhoro, ariko icyifuzo dufite ni uko mu kwezi kwa cumi na kumwe hagati, amashuri yaba yafunguye ku byiciro byose.”

Abanyeshuri bazajya bajya ibihe

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ingengabihe itaratangazwa, ariko abanyeshuri baziga mu buryo budasanzwe, umubare w’abajya mu ishuri n’amasaha bigaga bikagabanywa, hakifashishwa uburyo bwo kwiga bajya ibihe kugira ngo bahane intera hagati yabo.

Yakomeje ati “Tuzagenda dusohora [ingengabihe] ngo abari muri iki cyiciro baziga igihe kingana gutya, kuva iki gihe kugeza igihe iki n’iki, akaba ari yo mpamvu mwabonye ko mu byemezo [by’inama y’abaminisitiri] ntabwo twavuze ku ngengabihe.”

Ngo nka Mineduc bahawe umukoro wo kunoza ingengabihe, ikazatangazwa igihe kigeze ku buryo abazajya bajya gutangira amasomo, bose bazajya baba bamenyeshejwe gahunda bazagenderaho.

Nta munyeshuri uzajya yicarana n’undi

Byitezwe ko amashuri arimo kubakwa hirya no hino mu gihugu, menshi azaba amaze kuzura, bikazatanga umusanzu mu gutuma abanyeshuri bategerana mu ishuri.

Minisitiri Uwamariya Yakomeje ati “Igihe twari twihaye kizarenga kubera impamvu zumvikana zijyanye n’ibikoresho dukenera mu bwubatsi, harimo bimwe byagombaga kuva hanze y’igihugu, kubera ikibazo cya COVID-19 nacyo cyagiye kibitinza, ariko dufite icyizere ko ukwezi kwa cumi na kumwe turimo kwiha, ko birenze 70% by’ibyumba byateganyijwe bizaba byuzuye. Ibizaba bisigaye ni ibyumba bigeretse kuko byo bifata umwanya munini kugira ngo biboneke.”

Gusa ngo ntibivuze ko ibyumba by’amashuri bizaba bihagije 100%, ariko kubera ko abanyeshuri bazajya bagabanywa mu byiciro, nta mpungenge ku bucucike mu mashuri muri ibi bihe by’icyorezo.

Yakomeje ati “Bitewe rero n’ikigo aho kiri, n’umubare w’abanyeshuri, kuko duteganya ko mu ishuri nta mwana uzajya yicarana n’undi, buri wese ajya yicara ku ntebe ye. Byanze bikunze hagomba kubaho impinduka mu buryo bw’imyigishirize ndetse n’uburyo bw’ingengabihe kugira ngo twubahirize n’aya mabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima, kuko nubwo tuvuze gufungura amashuri, icyorezo kiracyahari.”

Minisitiri Uwamariya yavuze ko nta shuri rizemererwa gufungura ridafite uburyo bwo gukaraba intoki ku bana, kandi “byanze bikunze nta mwana uzemererwa kujya ku ishuri atambaye ugapfukamunwa.”

Yasabye abanyeshuri, ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange kwitegura kurushaho kubahiriza ingamba zose zashyizweho, mu kwirinda COVID-19.

Yakomeje ati “Za kaminuza kubera ko arizo tuzaheraho, ndagira ngo mbahe ubutumwa bwihariye, bamenye ko tubafata nk’abantu bakuru n’ubundi bubahiriza amabwiriza, uko bazitwara bizaha amarembo ababakurikiye, kuko nibigenda nabi bishobora gutuma hari ibindi byemezo bifatwa kandi bitari ngombwa.”

Minisititiri Uwamariya yavuze ko hagiye gutangira uburyo bwo kwigisha abantu barimo abanyeshuri n’abarimu kumenya igihe habaye ikibazo cy’ubwandu uburyo cyakemurwa, ku buryo barushaho kwitegura.

Yasabye abarimu kurushaho gutegura amasomo bya nyabyo, yizeza ko Minisiteri y’Uburezi igiye kwita cyane ku gutegura itangira ry’amashuri, kandi akazagenzurwa harebwa niba yujuje ibisabwa mbere yo gufungurwa.

Related Articles

Leave a Comment