Home INKURU ZIHERUKA Nyamagabe:Ubumenyi buhagije kuri Malariya buzafasha abaturage kuyirandura.

Nyamagabe:Ubumenyi buhagije kuri Malariya buzafasha abaturage kuyirandura.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere tukigaragaramo abarwayi benshi ba malariya ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu dore ko hari abarwayi 111 ku bantu 1000 mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 47 ku bantu 1000.

Ni muri urwo rwego aka karere ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC bari gutanga amahugurwa ku bantu naturiste mu byiciro bitandukanye,agamije kwigisha Abaturage uko umubu utera malariya wororoka cyane ko byagaragaye ko ikibazo nyamukuru ari ubumenyi budahagije Abaturage bafite kuri iyi ndwara n’uburyo yandura.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa Twizerimana Séraphine akaba asanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima mu kagali ka Kigeme avuga ko amahugurwa bari guhabwa azabafasha kugabanya malariya ndetse ikaba yanacika burundu.
Yagize ati”Aya mahugurwa n’ingirakamaro kuko aje kutwongerera ubumenyi ku ndwara ya malariya dore ko turi kwiga uburyo umubu utera malariya wororoka.twagaragarijwe inzira zose zibaho kugirango umubu ukure ugere ku rwego rwo kuba warya umuntu ukamwanduza Malariya,izi nzira zose rero nizo natwe tuzajya kwigisha Abaturage kandi twizeye ko bizatanga umusaruro ushimishije”.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa Twizerimana Séraphine akaba asanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima

Umukozi muri RBC Ishami ryo kurwanya Malaria Habanabakize Epaphrodite avuga ko bahisemo guhugura Abaturage bahagarariye abandi ku birebana no kororoka k’umubu utera malariya kugirango nabo bage kwigisha abandi uburyo bwo kwirinda uwo mubu babereka cyane cyane inzira zose zibanziriza kubaho k’umubu.
Yagize ati”Nkuko mwabibonye ibikorwa byinshi dukora n’ibijyanye no kwirinda umubu mu gihe wamaze gukura wadusanze mu nzu,ubu noneho turashaka gutanga ubumenyi kugirango abantu bamenye aho uwo mubu uturuka mbere yuko ukura ngo uguruke”.
Akomeza avuga ko umusaruro biteze ari mwiza kuko imibare y’abarwara malariya izarushaho kugabanuka.
Ati”nkuko mubibona turagenda tugabanya imibare y’abarwara malariya ariko kugirango birusheho nuko tugira ibimeze nk’udushya Abaturage bakagira ubumenyi buhagije ku kurwanya malariya bigahera ku muturage wo hasi”.

Habanabakize Epaphrodite Umukozi muri RBC Ishami ryo kurwanya Malaria

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamaliya Agnes avuga ko Akarere ka Nyamagabe kakigaragaramo umubare munini w’abarwayi ba malariya ugereganyije n’utundi turere ariko akongeraho ko amahugurwa bateguye ahabwa ibyiciro bitandukanye ku birebana no kororoka k’umubu utera malariya azagira akamaro mu gihe nabo bazayageza ku baturage baje bahagarariye dore ko ngo igitera kwiyongera cg kutarandura malariya ari ubumenyi buke Abaturage bafite kuburyo yandura.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamaliya Agnes

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko kurwanya malariya bigeze ku kigero cyiza hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko abantu benshi bamaze kuyisobanukirwa ari nayo mpamvu bari kongera imbaraga mu gutanga ubumenyi ahakigaragara umubare munini w’abarwayi.

Raporo yo mu 2022-2023, yerekana ko abarwara malariya bagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize kuko mu 2016 abarwaye malaria bari miliyoni eshanu none mu 2023 babaye ibihumbi 621, aho 51 aribo bishwe n’iyi ndwara.

Related Articles

Leave a Comment