Home INKURU ZIHERUKA Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidali

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidali

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe iby’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS, bwambitse imidali ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, kuri uyu wa 10 Kanama, kubera umusanzu zikomeje gutanga.

Umuyobozi wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu w’indashyikirwa zakomeje gutanga mu kuzana amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo nubwo hari imbogamizi zihura na zo.

Umuyobozi wa batayo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda, Col Bertin Mukasa Cyubahiro yashimye ubuyobozi bwa UNMISS, guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ingabo z’iki gihugu hamwe n’abandi bafatanyabikorwa kubera ubufatanye bwabo kugira ngo inshingano bafite zibashe gushyirwa mu bikorwa.

Ambasaderi Joseph Rutabana uhagarariye u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kazi zakoze anazibutsa ko zigomba gukomeza umuhate wo kubungabunga amahoro n’ituze muri Sudani y’Epfo no hanze yayo.

Related Articles

Leave a Comment