Home Imikino Umunsi wa mbere wa shampiyona,Rayon sport ntiyorohewe na Rutsiro.

Umunsi wa mbere wa shampiyona,Rayon sport ntiyorohewe na Rutsiro.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Rutsiro yazamutse uyu mwaka, bigoranye iyikuyeho inota rimwe nyuma yo kunganya 1-1. Kiyovu yasanze Mukura VS i Huye iyitsinda 3-1.

Nyuma y’ibihe bya Covid-19 Shapiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, imwe mu mikino yari yitezwe na benshi harimo uwa Rayon Sports yakiriwe kuri Stade Umuganda na Rutsiro FC yazamutse iva mu kiciro cya kabiri iza mu cya mbere.

Kuri Stade Umuganda umukino waranzwemo ishyaka, n’ubuhanga bw’umukinnyi Cedric Munyangabo wa Rutsiro FC warekuye ishoti rikomeye cyane yahuranya mu nshundura z’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.

Icyo gitego cyafunguye amazamu cyakanguye Rayon Sports yiharira umukino mu gice cya mbere ariko birangira Rutsiro ifite 1-0.

Igice cya kabiri Rayon sport yagerageje gusatira ibasha kwishyura igitego kimwe, cyatsinzwe na Niyibizi Emmanuel ukina inyuma watsinze kuri coup franc, umukino waje kurangira amakipe anganya 1-1.

Kuri Stade ya Huye, Mukura VS ntibyayoroheye, Kiyovu Sport yayeretse ko yiyubatse  iyitsinda biyoroheye ibitego 3 -1.

Umukino ugana ku musozo Mukura VS yabonye penaliti yatsinzwe na Gaelle Muhayindavyi.

Uko imikino yose irangiye kuri uyu munsi

Sunrise FC 1-3 Gasogi United
AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Mukura VS 1-3  Kiyovu SC
Marines FC 2-0 Gorilla FC

Ku munsi wa 2 wa Shampiyona ku wa 07/12/2020
Police FC vs Rutsiro FC
Musanze FC vs As Muhanga
Mukura VS vs Sunrise FC
Rayon Sports vs Bugesera FC
Etencelles FC vs Espoire FC
Gasogi United vs As Kigali

Ku wa 08/12/2020
APR FC vs Gorilla FC
Kiyovu Sports vs Marines FC

Related Articles

Leave a Comment