Home INKURU ZIHERUKA Ibiciro bya serivisi ku mavuriro yigenga bikwiye kuvugururwa.

Ibiciro bya serivisi ku mavuriro yigenga bikwiye kuvugururwa.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda, RPMFA, ryagaragaje ikibazo cy’ibiciro bya serivisi atanga bitavugururwa nk’imwe mu mbogamizi ikomeje kubangamira imikorere yayo kuko ngo hakigenderwa ku byavuguruwe mu 2017.

Ni ikibazo cyagarutsweho ku wa 15 Mata 2023 mu Nama Rusange ya RPMFA. Yitabiriwe n’abanyamuryango ba yo barenga 120, aho hagarukwaga ku iterambere ry’amavuriro yigenga binyuze mu mitangire ya serivisi inoze, ibibazo bidindiza iyo mikorere n’ibindi.

Abanyamuryango ba yo basabye inzego zibishinzwe kugikurikirana ngo bakomeze kujyana na gahunda y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi muri Afurika n’Isi muri rusange.

Hagaragajwe ko bimwe mu bikoresho bakoresha byazamutse bijyanye no kwiyongera kw’ibiciro ku masoko ariko ngo serivisi zitandukanye ziracyishyurwa nk’uko byakorwaga mu myaka itandatu ishize.

Nk’ubu gusuzuma umurwayi bikozwe n’umuganga usanzwe (generaliste) cyangwa ubaga amenyo (Chirurgien-Dentiste) ngo biracyari 4484 Frw, byaba bikozwe n’inzobere muri ubwo buvuzi (Specialiste) bikaba 6726 Frw ndetse n’ibindi biciro bikagendera muri uwo mujyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RPMFA, Ntakirutimana Christian, yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego u Rwanda rwihaye, bagomba kuba bakora mu buryo buteye imbere, bafite ibikoresho bigezweho n’abaganga b’inzobere ariko bigoranye bijyanye n’ibiciro bitavugururwa.

Yagize ati ‘‘Nubwo ibiciro bizamuka ku isoko, igiciro cyo gusuzuma kiracyari cya kindi kuva mu myaka itandatu ishize. Hari nk’imashini yo muri laboratwari yaguraga miliyoni 11.5 Frw, ubu iragura miliyoni 14.4 Frw ariko ikizamini ikora kirishyuzwa ya yandi ya mbere.’’

Ni ingingo ahuza n’Umuyobozi Mukuru wa RPMFA n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ejo Heza, Dr Mugenzi Dominique Savio, wagarutse ku ruhare rw’amavuriro yigenga mu iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Yashimiye ba nyir’amavuriro ku musanzu wabo mu rugamba ariko yemeza ko ibibazo byo kutavugurura ibyo biciro na bimwe mu bigo by’ubwishingizi bituzuza inshingano neza bikomeje gukoma mu nkokora iyo gahunda bihaye.

Ati ‘‘Nubwo hari bimwe mu bigo by’ubwishingizi byagabanyije ibirarane by’amafaranga agomba kwishyurwa amavuriro yigenga n’igihe gishira mbere yo kwishyura, haracyagaragara ibigo by’ubwishingizi byongeye kudaha agaciro imyanzuro yari yafashwe kuri icyo kibazo.’’

Ubusanzwe Inama y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Kwivuza (National Health Insurance Council: NHIC) ni rwo rwego rushinzwe gushyiraho no kugenzura ibiciro bya serivisi zitangwa n’amavuriro yigenga.

Ubwo rwashyirwagaho, abo mu mavuriro yigenga ngo basabye ko mu nshingano zarwo hakongerwamo n’izindi zigamije kuyateza imbere, zirimo kubavuganira mu gihe bahuye n’ibibazo, atari uguhana no kuvugurura ibiciro gusa.

Nyuma ngo mu mwaka ushize rwaravuguruwe hashyirwamo ibyo abanyamuryango ba RPMFA basabaga ariko ngo na ntirahinduka cyane ko ngo na Minisiteri y’Ubuzima itemerewe kubikoraho kuko biri mu nshingano za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Umwe mu banyamuryango ba RPMFA n’Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinic, Kalima Jean Malic, yongeyeho ko nk’abashoramari bakoroherezwa kubona umwenda w’igihe kirekire muri za banki hagabanyijwe inyungu bijyanye n’imiterere ya serivisi batanga.

Kalima usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RPMFA yasabye ko na bo bahabwa inkunga y’ingoboka nk’abandi bashoramari bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Yasabye ko hazarebwa ku giciro cy’umuriro n’amazi bakwa kuko ngo kugeza ubu kiri hejuru y’icyo inganda n’amahoteli byishyura, bikajyanwa no kugabanyirizwa imisoro n’amahoro.

RPMFA inasaba kandi ko yagirirwa icyizere n’inzego bakorana cyane ibigo by’ubwishingizi mu kwivuza, amakosa agaragara ku ruhande rw’amavuriro yigenga, abayagizemo uruhare bagahanwa.

Ku rundi ruhande ariko abaganga barasaba gukora mu bwisanzure kuko babuzwa kwandika imiti cyangwa gusaba ibizamini runaka kuko bidindiza imivurire bikagira n’ingaruka ku buzima bw’abarwayi.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Parfait Uwariraye, yavuze ko MINISANTE izakomeza kuba hafi RPMFA kandi ikore ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo ibibazo bidindiza imikorere y’amavuriro yigenga bikemuke.Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr Mugenzi Dominique Savio, yavuze ko hakiri ibigo by’ubwishingizi bigitezuka ku nshingano zabyo bikadindiza imikorere y’ayo mavuriroUmuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Minisante, Dr Parfait Uwariraye, yijeje RPMFA imikoranire myiza n’ubuvugizi kugira ngo ibibazo bikemuke

Related Articles

Leave a Comment