Home INKURU ZIHERUKA Karongi:Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uruhare rwabo mu kuvura no kurwanya Maraliya.

Karongi:Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uruhare rwabo mu kuvura no kurwanya Maraliya.

by Nsabimana Jean Claude
1 comment

Abajyanama b’ubuzima bakomeje kugira uruhare mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze hirya no hino mu gihugu,ibi nibyo bigaragaza igabanuka ry’indwara ya Maraliya yazahazaga benshi.
Mu Karere ka Karongi naho abajyanama b’ubuzima bafashije Abaturage kwivuza Maraliya bagakira vuba bitabasabye kujya ku bigonderabuzima akenshi usanga biri no mu birometero byinshi.
Uwitonze Yvonne ni umubyeyi w’abana bane utuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Mataba,umurenge wa Rubengera avuga ko Abajyanama b’ubuzima babafasha cyane mu kubaha ubuvuzi bw’ibanze dore ko igihe cyose babakeneye bababona.
Yagize ati”Abajyanama b’ubuzima baradufasha mu buryo bugaragara kuko mu minsi ishize nanjye hari umwana wanjye warwaye Maraliya ariko ntiyamuzahaje kuko umujyanama w’ubuzima yatugezeho vuba aramuvura arakira,ikindi tubashimira nuko niyo baba bari mu kazi iyo tubiyambaje bahita batugeraho vuba.

Uwitonze Yvonne ashima imikorere y’abajyanama b’ubuzima kuko bababa hafi.

Musabyimana Emmanuel ni umujyanama w’ubuzima utuye mu mudugudu wa Gitwa avuga ko amahugurwa bahawe yatanze umusaruro ufatika aho mu myaka yashize yakiraga abarwayi barenga icumi none uyu munsi baza batarenze babiri.
Yagize ati”Ubusanzwe nabaye umujyanama w’ubuzima mu mwaka wa 2018 mpabwa amahugurwa ahagije amfasha kuvura no kugira inama Abaturage,iyi ndwara ya Maraliya nayo ni imwe mu ndwara zari ziganje mu baturage ariko kubera kubagira inama ni kubaha ubuvuzi bw’ibanze rwose ubu yaragabanutse Ku buryo bushimishije kuko Ubu nakira abantu batarenze babiri muri iyi minsi”.

Musabyimana Emmanuel umujyanama w’ubuzima utuye mu mudugudu wa Gitwa

Bwana Musabyimana kandi ashimira inzego z’ubuzima zibaba hafi kugirango buzuze inshingano zabo nta nkomyi cyane ko mu buzima bisanzwe baba bafite akazi kandi bakora bafatanya n’ubujyanama bw’ubuzima.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60 ni ukuvuga bane muri buri Mudugudu. Aba bajyanama bafashije Abaturage bagorwaga no kugera kwa muganga bamwe muri bo ugasanga barivuza magendu ndetse bikaba byabaviramo no kuhatakariza ubuzima.
Ikindi nkuko bitangazwa n’ ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, nuko mu mwaka wa 2022-2023 Abanyarwanda ibihumbi 621 aribo bivuje indwara ya malaria, 59% muri bo bakaba barivurije ku bajyanama b’ubuzima babarizwa mu midugudu yose.

Malaria ni indwara ishegesha umubiri iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa ku bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium.

Related Articles

1 comment

Uwera Cécile April 19, 2024 - 12:35 pm

Abajyanama b’ubuzima rwose nanjye nemera ko bafashije Abaturage.

Reply

Leave a Comment