Home Inkuru Nyamukuru Pioner Contractors ikomeje gahunda yo guhanga imirimo ku rubyiruko.

Pioner Contractors ikomeje gahunda yo guhanga imirimo ku rubyiruko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Pioner Contractors LTD ni sosiyete ikora imirimo itandukanye ariko cyane cyane yibanda ku bwubatsi, yatangiye ibikorwa byayo hano mu Rwanda muri 2013 dore ko yari isanzwe ikorera mu gihugu cya Kenya intego yabo nyamukuru ikaba yari iyo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no kubigisha guhanga imirimo.
Muri iki gihe bakomeje gahunda yo guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko nubwo icyorezo cya COVID-19 nabo cyabakomye mu nkokora ariko ntibigeze bacika intege ahubwo abakozi bariyongereye.
Bwana Iyamuremye J.Damascene ni umuyobozi mukuru wa Pioner Contractors avugako bihaye Intego ko bizagera mu mwaka wa 2024 bageze ku bakozi 500.
Yagize ati” Tuza gukorera mu Rwanda dore ko twabanje gukorera mu bihugu bya Kenya na Uganda,twari dufite gahunda yo kugabanya umubare w’abashomeri mu gihugu cyane cyane duhereye ku rubyiruko dore ko aribo terambere ry’igihugu.
Kugeza ubu tugereranyije umubare w’abo twabashije guha akazi wagiye wiyongera kuva mu mwaka wa 2017 kuko twatangiranye abakozi 50 ariko umwaka wakurikiye wa 2018 bari bamaze kuba 100,kugeza uyu munsi twishimira ibyo tumaze kugeraho kuko icyorezo cya COVID-19 cyane dufite abakozi 279 kandi bose ntawigeze atakaza akazi ke ahubwo hari abandi twaje kongeramo bitewe nuko twe dukora imirimo irebana n’ibikorwa remezo ubu dufite abakozi barenga 300 bahoraho n’abandi ba kanyamibyizi.
Icyifuzo cyacu nuko mu mwaka wa 2024 tuzaba byibuze dufite abakozi 500.”

Umuyobozi mukuru wa Pioner Contractors Iyamuremye J. Damascene

Bwana Iyamuremye kandi yanagarutse ku mutekano ku kazi cyane ko bafite n’abakozi bakora mu ruganda rukora rukanatunganya ferabeto (fer à béton).
Ati”Ndashimira abakozi dukorana umunsi ku munsi kuko habayeho kubigisha gikora kinyamwuga kandi uyu munsi rwose babikora kinyamwuga.
Mu kazi dufite umuntu ushinzwe gukumira impanuka ndetse no kubihugirira abandi,ikindi nuko abakozi bacu bafite ibikoresho by’ubwirinzi bigezweho kandi byabigenewe.
Mu gihe ariko hanabaho impanuka kuko hari nk’abakozi babiri bigeze kugira impanuka dufite ubwishingizi kuburyo bitabwaho kugeza bakize.

Pioner Contractors LTD ni sosiyete y’ubucuruzi ikora ibigendanye n’ubwubatsi,ikaba ikorera ahabonetse akazi hose mu Rwanda,kugeza ubu mu bakiriya babo harimo n’uruganda Imana Stell rukora Ferabeto (Fer à béton)dore ko ari nabo babubakiye aho bakorera mu Karere ka Bugesera,nyuma yaho baza gukomeza imikoranire noneho mu buryo bwo kongera umusaruro kugeza na nubu.

Related Articles

Leave a Comment