Home Inkuru Nyamukuru Mu nkiko hakomeje kugaragara umubare muto w’abakozi bigatuma imanza zitinda.

Mu nkiko hakomeje kugaragara umubare muto w’abakozi bigatuma imanza zitinda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje umubare muto w’abacamanza nka kimwe mu bidindiza itangwa ry’ubutabera buboneye kuko ugira uruhare mu gutuma imanza zitinda mu nkiko.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera zifatanyaga mu gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024.

Mu mwaka wa 2022/2023 haciwe imanza zirenga ibihumbi 90 ziyongereyeho 8000 ugereranyije n’izari zihari mu mwaka wabanje.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ikomeye ituma imanza ziba nyinshi ishingiye ku manza ziyongera ariko abakozi muri uru rwego ari bake.

Yagize ati “Mu bibazo byugarije urwego rw’ubucamanza harimo imanza nyinshi zinjira mu nkiko ku kigero kiri hejuru y’izicibwa bigakurura ibirarane, bikanajyana na nanone n’abakozi badahagije.”

Yakomeje ati “Ariko ikirushijeho gutera impungenge [ndagira ngo ntume Minisitiri w’Ubutabera kuri Guverinoma] n’uwo mubare mutoya w’abakozi b’inkiko umwaka ku wundi ugenda ugabanuka kubera isezera rya hato na hato ry’abacamanza n’abakozi bo mu nkiko.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko abakozi bakunze kugaragarwaho gusezera bya hato na hato ari abo mu nkiko z’ibanze, izisumbuye no mu z’ubucuruzi bitewe ahanini n’igihembo gito bagenerwa.

Dr Ntezilyayo kandi yagaragaje ko ikindi kibazo kibangamiye urwego rw’ubucamanza ari ukuba zimwe mu nkiko zidafite aho gukorera hazo, bituma zikodesherezwa aho zikorera aho yatanze urugero rw’Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga.

Yavuze kandi ko inkiko nyinshi muri ibi bihe zidafite ibikoresho bihagije ndetse n’ibihari usanga bishaje bityo ko hakenewe amavugurura.

Muri uyu mwaka wa 2023, abacamanza u Rwanda rufite bagera kuri 318. Abanditsi b’inkiko ni 235 naho abashakashatsi mu by’ubutabera ari 16.

Mu myaka 18 ishize abanditsi n’abacamanza bagera kuri 222 basezeye akazi
abandi baragahagarika. Bose hamwe bangana na 35% by’umubare w’abanditsi
n’abacamanza urwego rw’ubucamanza rufite ku mbonerahamwe y’imirimo.

Inzego z’ubutabera zigaragaza ko kugira ngo icyuho cy’abakozi mu nkiko kibashe kuzibwa bakenewe hakenewe abakubye kabiri abasanzwe bahari.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko nk’umwaka ushize ibirarane by’imanza byazamutseho 60% kandi biterwa n’uko hashize igihe umubare w’abacamanza utiyongera.

Ati “Nubwo bimeze bityo ntibikwiye kugira uwo bica intege kuko imibare y’imanza zicibwa buri kwezi udahwema kuzamuka kubera kuzihutiza hagamijwe gutanga serivisi zinoze.”

Yagaragaje ko Politiki y’ubutabera mpanabyaha ndetse n’iyo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko zitezweho umusaruro mu gukumira ibyaha, kubigenza, kubikoraho iperereza, guhana ababihamijwe no kubagarura mu nzira nzima.

Yavuze ko hari kunozwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku buryo bizafasha abakozi bake bahari gutanga umusaruro kurushaho, kuvugurura amategeko agenga imiburanishirize y’imanza no guha umwanya uhagije abo bireba mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje ikibazo cy’abakozi bake mu nkiko nka kimwe mu bidindiza itangwa ry’ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yagaragaje ko hari ibigiye gukorwa mu kubaka urwego rw’ubucamanza

Related Articles

Leave a Comment