Home INKURU ZIHERUKA Habitegeko wari Guverineri na Mukamana wayoboraga Ikigo cy’Ubutaka bakuwe mu kazi

Habitegeko wari Guverineri na Mukamana wayoboraga Ikigo cy’Ubutaka bakuwe mu kazi

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihuguGishinzwe Ubutaka bakuwe mu kazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Itangazo rikura aba bombi mu nshingano ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2023.

Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2021 avuye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yari amazeho manda ebyiri.

Espérance Mukamana ni umunyamategeko wari umaze imyaka igera kuri 22 mu mirimo ifite aho ihurirye n’iby’ubutaka mu Rwanda.

Yagize uruhare mu maguvurura y’imikoreshereze y’ubutaka aba Umwanditsi wungirije w’inyandikompamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo ( 2006-2016); Umwanditsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali ( 2016-2017).

Mbere yaho yabaye Umunyamategeko w’Umuryango utegamiye kuri leta, Haguruka (2001-2004); akora mu Bushinjacyaha Bukuru no mu Bushinjacyaha by’iyahoze ari Intara ya Byumba kuva mu 2012.

Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, Mukamana yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (LNA) n’Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka. Ni umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kuva mu 2018.

Habitegeko yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kuva mu 2021

Mukamana Espérance yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kuva mu 2017

Related Articles

Leave a Comment