Home INKURU ZIHERUKA Rwamagana:Abantu bakuze batunzwe agatoki mu ikwirakwiza rya virusi itera Sida mu rubyiruko.

Rwamagana:Abantu bakuze batunzwe agatoki mu ikwirakwiza rya virusi itera Sida mu rubyiruko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima RBC gukomeje ubukangurambaga mu rubyiruko barukangurira kwirinda virusi itera Sida, ubukangurambaga buri gukorerwa mu turere tugize intara y’iburasirazuba.

Rumwe mu rubyiruko rutuye mu karere ka Bugesera ruvuga ko hari bamwe mu bantu bakuze barushukisha amafaranga bakaryamana nabo batikingiye ari naho ahanini hava kwandura Virusi itera Sida.

Mukandutiye Odille ni Umukobwa utuye mu murenge wa Nyamara,Akagali ka Maranyundo avuga ko kubera ubukene hari abakobwa bifuza ibintu bakabibura bikaba ngombwa ko babibona baryamanye b’abagabo kandi akenshi usanga bakuze.

Yagize ati”Muri iki gihe ubuzima buragoye kubona n’amavuta yo kwisiga usanga bikuvuna kubera ko nta kazi,iyo rero ugize icyo ikenera hari igihe ushaka umuntu ugufasha ahanini rero ureba umugabo ufite akantu akenshi bene abo bagabo usanga baba banakuze,birumvikana rero ntiyaguha ibyo ukeneye nawe atagusabye ko muryamana”.

Akomeza avuga ko hari bamwe mu bagabo badakunda gukoresha agakingirizo ari nayo ntandaro yo kwandura Virusi itera Sida.

Mukiza David nawe ni umusore utuye mu murenge wa Nyamata,Akagali ka Nyamata we avuga ko iyo Umukobwa aryamana n’abantu bakuze agaruka akaryamana n’abato nabyo bikaba intandaro yo gukwirakwiza Sida.

Ati”Abakobwa baryamana n’abasaza babashakaho amafaranga,nyuma bakagaruka kuryamana nabo bita ba cheri babo,ariko nawe urabyumva iyo hatabayeho kwirinda bikwirakwiza ubwo bwandu bwa virusi itera Sida”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima gukomeje ubukangurambaga mu rubyiruko barukangurira kwirinda virusi itera Sida

Akomeza agira inama urubyiruko bagenzi be kwirinda igihe cyose bakoresha agakingirizo mu gihe kwifata bibananiye.

Mu Rwanda imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti kandi barahari dukorana nabo, tubana nabo,igiteye inkeke nuko umubare munini kuri ubu w’abandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 abenshi ngo bakaba ari abafite Virusi itera SIDA batabizi.

Related Articles

Leave a Comment