Home INKURU ZIHERUKA KIREHE:Igiciro nicyo kigena niba bakoresha agakingirizo cyangwa batagakoresha.

KIREHE:Igiciro nicyo kigena niba bakoresha agakingirizo cyangwa batagakoresha.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu bagore bakora uburaya mu Murenge wa Kigina,Akarere ka Kirehe bavuga ko mu gihe abagabo babahaye amafaranga menshi, bakabasaba kudakoresha agakingirizo babyemera batazuyaje.

Umwe muri aba bagore utarashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije ko abagabo babasaba kuryamana nabo baza ari ingeri zitandukanye kandi basaba n’ibitandukanye.

Yagize ati “Hano haza abagabo batandukanye kandi icyo bifuza nicyo tubakorera,hari abakubwira ko badakunda gukoresha agakingirizo,icyo gihe rero umuca amafaranga afatika ubundi ukamuha nta gakingirizo,hari n’abandi bemera kugakoresha bakishyura make,gusa nanone ibi tubikora kubera ubukene ntituyobewe ko harimo ibyago byinshi byo kuba twakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.’’

Undi nawe utuye mu murenge wa Kigina,Akagali ka Ruhanga avuga ko afite abana babiri kandi nta kundi babaho adakoze uburaya,abagabo batanga menshi rero baba bafite no kubategeka ibyo bashaka byose.

Ati’’None se ko umukiriya ari umwami,nkubu hari uza atanga amafaranga arenga ibihimbi bitanu kandi ubusanzwe ntibaturengereza igihimbi cyangwa bibiri,,uwo rero watanze menshi ntabwo yagusaba gukorera aho ngo ubyange kandi wizeye ko abana barya kabiri byibuze.”

Avuga ko nubwo babikora baba bafite ubwoba bwo kwandura Sida ariko kuko baba bakeneye amafaranga nta yandi mahitamo baba bafite, nanone ngo bagira n’igihe cyo kujya kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze nibasanga baranduye batangire imiti.

Muri uyu murenge hari ishyirahamwe ryashinzwe n’abakora uburaya aho bahura bakaganira kuby’ubuzima bakagirana inama,batangiye 60 ariko hari abavuye mu buraya kuburyo basigaye ari 48.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

Nubwo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu gukumira icyorezo cya Sida by’umwihariko mu gufasha abayirwaye kubona imiti no kubarinda ingaruka zayo, bwagaragaje impungege ku bangavu.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko uko urubyiruko ruhagaze usanga biteye impungenge cyane cyane ku bangavu bari mu kigero cy’imyaka 20. Kuko Bugaragaza ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20-24 bandura virusi itera Sida ari 1.8%, bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bo bari kuri 0.6%.

Related Articles

Leave a Comment