Home INKURU ZIHERUKA Pioner Group ikomeje guhashya ubushomeri mu rubyiruko.

Pioner Group ikomeje guhashya ubushomeri mu rubyiruko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushomeri mu rubyiruko by’umwihariko bukunze guhuzwa n’imigirire ibangamiye rubanda n’umuryango nyarwanda muri rusange irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bakiri bato, ubujura, uburaya n’indi migirire usanga uretse kuvutsa ituze rubanda inateza umutekano muke.

Pioner Group yaje ari igisubizo mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, ni sosiyete ikora imirimo itandukanye ariko cyane cyane yibanda ku bwubatsi, yatangiye ibikorwa byayo hano mu Rwanda muri 2013 dore ko yari isanzwe ikorera mu gihugu cya Kenya intego yabo nyamukuru ikaba yari iyo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no kubigisha guhanga imirimo.
Muri iki gihe bakomeje gahunda yo guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko nubwo icyorezo cya COVID-19 nabo cyabakomye mu nkokora ariko ntibigeze bacika intege ahubwo abakozi bariyongereye.
Bwana Iyamuremye J.Damascene ni umuyobozi mukuru wa Pioner Group avugako bihaye Intego ko bizagera mu mwaka wa 2024 bageze ku bakozi barenga 500.
Yagize ati” Tuza gukorera mu Rwanda dore ko twabanje gukorera mu bihugu bya Kenya na Uganda,twari dufite gahunda yo kugabanya umubare w’abashomeri mu gihugu cyane cyane duhereye ku rubyiruko dore ko aribo terambere ry’igihugu.
Kugeza ubu tugereranyije umubare w’abo twabashije guha akazi wagiye wiyongera kuva mu mwaka wa 2017 kuko twatangiranye abakozi 50 ariko umwaka wakurikiye wa 2018 bari bamaze kuba 100,kugeza uyu munsi twishimira ibyo tumaze kugeraho kuko icyorezo cya COVID-19 cyaje dufite abakozi barenga 300 kandi bose ntawigeze atakaza akazi ke ahubwo hari abandi twaje kongeramo bitewe nuko twe dukora imirimo irebana n’ibikorwa remezo ubu dufite abakozi barenga 300 bahoraho n’abandi ba kanyamibyizi.
Icyifuzo cyacu nuko mu mwaka wa 2024 tuzaba byibuze dufite abakozi barenga 500.”

Iyamuremye J.Damascene ni umuyobozi mukuru wa Pioner Group

Iyamuremye yongeraho ko kuri Ubu bari kwigisha abakozi gukora ibikoresho ubusanzwe byakenerwaga mu bwubatsi ariko bigaturuka hanze.

Yagize ati”Ubu turi gushyira imbaraga mu kwigisha abakozi bacu gukora ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi kuburyo biboneka hano iwacu bitabaye ngombwa ko tubikura mu mahanga,urugero nabaha ni nk’amatafari dukora mu bikoresho by’iwacu kandi akaza akomeye,murabizi nka ferabeto zaturukaga hanze ariko uyu munsi turazikora kandi zishimwa na Bose kubera gukomera n’ubwiza bwazo”.

Iyamuremye kandi asaba urubyiruko gukora banajyana n’ikoranabuhanga ndetse akanabahumuriza ko ikoranabuhanga rutazabasimbira nkuko hari abakunze kubivuga,kuko iryo koranabuhanga naryo ntiryikoresha kuko rikenera abarikoresha.

Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi y’ingenzi yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kugera ku iterambere ry’ubukungu ndetse no kurandura ubukene.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024).

Related Articles

Leave a Comment