Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda rufite inyungu mu ngeri zose mu kwakira CHOGM

U Rwanda rufite inyungu mu ngeri zose mu kwakira CHOGM

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inyungu igihugu n’abaturage bazavana mu kwakira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, zidashobora kubarwa mu gaciro k’amafaranga gusa kuko n’ubwo byagenda gutyo bigaragara ko izinjiza akayabo.

Iyi nama izwi nka CHOGM [Commonwealth Heads of Government Meeting] iteganyijwe kubera i Kigali mu Cyumweru cyo kuva tariki 20 Kamena 2022.

Izitabirwa n’abarenga 6000 baturutse mu bihugu 54 bigize uyu muryango, barimo Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza kizahagararira Umwamikazi Elisabeth II.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko inyungu u Rwanda ruzavana mu kwakira CHOGM zirenze kure cyane agaciro k’amafaranga haba mu bijyanye no kumenyekanisha u Rwanda n’ibyo rufite kuko nk’umubare w’abanyamakuru bazaza mu nama bakurikiye abayobozi b’ibihugu byabo ubusanzwe utabona ibyo ubishyura.

Ni ibintu ahurizaho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, Mukazayire Nelly, uvuga ko inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira iyi nama zikwiye gutekerezwa mu buryo bwagutse.

Mu kiganiro cyatambutse kuri kuri Radio&TV10 Mukuralinda yagize ati “Niba haje nk’abanyamakuru 500, ni ukuvuga ngo ikintu ngiye kuvuga cyo nta n’ubwo wakibara mu mafaranga, abanyamakuru 500 bazatunga camera zabo mu gihe cy’icyumweru kuri kino gihugu, na nyuma yaho bamwe bakazigarura.”

Yakomeje agira ati “Ubundi uramutse uvuze ngo ndashaka ko abanyamakuru 500 baza, bakakwishyuza, ubanza kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’igihugu cyagenda ariko uyu munsi bo bazizana bakurikiye abayobozi babo, baze, icyumweru cyose ba baturage barenga miliyari ebyiri ku Isi n’abandi bareba u Rwanda. Ibyo byose nta kintu wabigura.”

Mukuralinda yavuze ko mu mibare yoroshye we ubwe yakoze, mu bantu 5000 cyangwa 6000 bazitabira CHOGM, umwe yagiye amubarira nibura ko azamara icyumweru mu Rwanda akoresheje $1500.

Ni ukuvuga ko ayo mafaranga miliyoni 1,5Frw ari ayo gukoresha mu kurya no kuryama n’utundi tuntu dutandukanye yakenera kugura mu gihe cy’Icyumweru azamara mu Rwanda. Ikindi ariko ayo niyo make kuko iyi nama izazamo abantu batandukanye mu bushobozi.

Ati “Kandi $1500 niyo make ubwo, twavuze ayo yakoresha muri hoteli kurya no kuryama, ntabwo tuvuze guhaha. Ubwo rero urumva ibyo CHOGM izazana byo ni byinshi kandi inyungu u Rwanda rufite mu kwakira iyi nama ntabwo zibarika.”

Nk’uko bigaragazwa n’iyi mibare yoroheje kandi yumvikana yakozwe na Mukuralinda, ngo abo bantu bose uhuje amafaranga bazakoresha bari mu Rwanda usanga abarirwa muri miliyari $9.

Mukuralinda yavuze ko hari n’inyungu z’igihe kirekire u Rwanda ruzavana muri iyi nama kuko abazitabira bazabasha kuganira n’u Rwanda haba mu gutsura umubano ndetse n’ubufatanye.

Ati “Hari n’abantu batangiye kubaza ngo u Rwanda rurihe ku ikarita, kubera iyo nama. Mu birebana n’ubukungu niba haje abantu ibihumbi bitanu, bakarara muri ayo mahoteli, bakajya kugura ibikoresho by’ubukorikori, bagasura ibyiza bitatse u Rwanda, bakagura ibikorerwa mu Rwanda, bagakoresha farumasi zo mu Rwanda,ibyo byose ni inyungu […].”

Mukuralinda yavuze ko n’ubwo hari igihe kizagera hagatangazwa amafaranga yashowe mu kwakira iyi nama ndetse n’ayo u Rwanda rwayungukiyemo hari inyungu zirenze kure ayo u Rwanda ruzashoramo.

Mukazayire avuga ko inyungu z’igihugu zinajyana n’izo abaturage bose bazagenda bakura muri iyi nama kuko nk’urugero rw’uwo muntu umwe uzaza agakoresha $1500, kuva ku Kibuga cy’Indege n’ibindi bikorwa byose azakora kugeza asubirayo azagenda ahura n’Umunyarwanda akamuha akazi.

Ati “Ariko gerageza kubara uruhererekane rw’imirimo n’ingaruka [nziza] ziba zagiye zigaragara kuri buri muntu kugera ku muturage wo hasi. Iyo uvuze kwakira umuntu ni uguhera ku kibuga cy’indege, ari wa muntu ukubura ku muhanda ndetse na taxi[…].”

Yakomeje agira ati “Ihangamurimo riri mu kwakira aba bantu rirahererkana rikagera kuri wa muhinzi uhinga ibijumba n’imiteja n’ibishyimbo n’inyanya tuzakenera kugaburira abo bashyitsi.”

Mukazayira yakomeje avuga ko abo bose bizongera amasoko yabo kandi bagatanga indi mirimo mishya y’igihe gito kandi n’ibikorwaremezo birimo kubaka bizakomeza gukoreshwa n’Abanyarwanda.

Ati “Bimwongerera isoko ari butangeho, bikanatanga iyo mirimo yose. Ni ukuvuga ngo uruhererekane rw’icyo twunguka tutagiye kuvuga ngo twashyizemo aya mafaranga, twagize gute, ni rugari cyane kuko nta gushidikanya kurimo ko tuzunguka.”

Yakomeje agira ati “Ikindi na none, imbaraga u Rwanda rurimo gushyira mu myiteguro nitwe bifitiye inyungu. Nonese iriya mihanda nyuma ya CHOGM bazayijyana? Nitwe tuzakomeza kuyigendamo, amahoteli nitwe tuzakomeza kuyakoreramo. Nta gushidikanya ko ibyo gihugu kirimo gushoramo bifite inyungu zagutse.”

Mukazayire yavuze ko bitanga n’isura izatuma u Rwanda rugirirwa icyizere cyo kwakira inama mpuzamahanga zikomeye mu bihe biri imbere.

Mu bigenzurwa iyo igihugu kijya kwemererwa kwakira CHOGM harimo ubushobozi gifite mu bijyanye no kuyakira, imiyoborere myiza n’umutekano aho abaje muri iyi nama baba badafite impungenge ku mutekano wabo n’ibindi.

Mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira CHOGM harebwa ibikorwaremezo birimo amahoteli, imihanda izifashishwa, ibyiza nyaburanga abitabiriye bashobora kuhabona mu gihe cyo kuruhuka cyangwa kwidagadura n’ibindi byinshi.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly yavuze ko kugeza ubu imyiteguro igeze ahantu hashimishije ku buryo abazitabira inama bazanyurwa n’uburyo bazakirirwa i Kigali.

Ati “Turiteguye, kwitegura twahereye na kare twitegura ariko kandi ni urugendo, hari byinshi byamaze gukorwa, ibijyanye n’ibikorwaremezo kongera kuvugurura imihanda, kubaka imishya kugira ngo tuzorohereze urujya n’uruza rw’abashyitsi n’Abanyarwanda muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Hari ugutegura amahoteli kuba yitegura agashaka abakozi […] ni nabyiza ko imiyoborere yadufashije kubasha guhashya icyorezo cya Covid-19 […] hari no kurushaho gutegura Abanyarwanda muri rusange, abikorera bamaze kwishyura hamwe bafite ibikorwa byinshi bizakorwa muri icyo gihe kugira ngo nabo babashe kubyaza umusaruro iyi nama.”

Ku rundi ruhande ariko, ikijyanye n’amahoteli cyo ngo gikeneye kunozwa kurushaho mu bijyanye na serivisi cyane ko n’Umukuru w’Igihugu aherutse kugaragaza ko harimo ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse.

Mukazayire yavuze ko hari icyizere cy’uko impungenge zagaragajwe n’Umukuru w’Igihugu zigiye kubonerwa umuti kandi inama izajya kuba ibyo bibazo bya serivisi mbi n’ibindi bishobora kwambika isura mbi u Rwanda byaravanyweho.

Ati “Ariko kandi ni ugukomeza, nibyo koko Umukuru w’Igihugu yarongeye araduhanura, aduha impanuro, aba atwibutsa kugira ngo na hahandi hakiri icyuho cyangwa se hatarasobanuka neza, twongere twisuzume tuhashyire imbaraga kandi tuhategure.”

Yakomeje agira ati “RDB muri iyi minsi ikoranye n’abayobora ziriya hoteli n’abikorera na bamaze kugirana ibiganiro byinshi bivuga ngo dukore iki, dufatanye gute kugira ngo twitegure bihagije? Ibyo rero biduha icyizere cy’uko iki gihe cy’inama kizagera twiteguye kandi tuzanakomeza no muri icyo gihe tuzakomeza gukora kugira ngo umusaruro dutanga, serivisi ari ibintu bigaragaza ishusho y’igihugu twifuza kandi dushaka ko batahana.”

Mukazayire yavuze ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize batangiye guhura n’abayobozi b’amahoteli cyane cyane azakira abakuru b’ibihugu, restauramts bazajyamo, ahazabera inama zitandukanye zizajyana na CHOGM kugira ngo barebere hamwe ibijyanye n’imyiteguro.

Ati “Tukaganira byimbitse, kureba neza gahunda zihari, tukababaza mwiteguye mute? Abakozi biteguye gute, ese ni ubuhe bushobozi bari guhabwa haba mu bumenyi cyangwa ibyo bakeneye kandi icyo ni igikorwa kirakomeza tukareba uko tugera kuri ayo mahoteli n’ayo maresitora bazajyamo.”

Mukazayire yavuze ko nk’igihugu gukorana n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth mu gukusanya amasomo yafasha mu kureba ibitaragenze neza mu nama za CHOGM zabanje kugira ngo harebwe ko nta kibazo na kimwe gishobora kuzabaho mu myiteguro n’imigendekere y’iyi nama.

Abanyarwanda bo barateguwe?

Mukuralinda yavuze ko kuba muri iyi nama hari abakuru b’ibihugu babarirwa hagati ya 30 na 40 cyangwa barenga bashobora kuzitabira iyi nama, bivuze ko hari imihanda izaba ikoreshwa nabo, ku buryo abaturage bazaba batemerewe kuyikoresha.

Aha niho ahera agira inama abatwara imodoka zabo mu Mujyi wa Kigali gutangira kwitoza gukoresha imihanda mito inyura hirya no hino kuko iminini ariyo izajya ikoreshwa.

Ati “Imihanda yashyizwemo kaburimbo, hari imihanda yuzuye muri ‘quartier’ usanga abantu barwanira ku mihanda minini kandi imito irimo ubusa. Imihanda myinshi yakozwe abantu nibatangire kuyikoresha ubu ngubu kuko iyo barwaniramo nitugira abashyitsi yo izanafungwa. Imihanda yarakozwe kandi nan’ubu irakomeza gukorwa.”

Abaturage batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje ko iyi nama ari ingenzi kuri bo ariyo mpamvu bagomba bufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu kugihesha ishema.

Uwitwa Gasake yagize ati “Iyi nama ntisanzwe natwe biradusaba kwitegura mu buryo budasanzwe, tukarushaho gukora ibintu bijyanye n’igihe tugezemo, amahanga yose ahanze amaso u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ikipe itsinda yishakira abafana, iyo ukora neza serivisi zawe abantu barakugana. Tugomba kugira imikorere ifite indangagaciro zituma u Rwanda rurushaho kwamamara. Aha niho twari tuboneye amahirwe, aducitse twaba duhombye.”

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6. Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.

Related Articles

Leave a Comment