Home INKURU ZIHERUKA Rwamagana :Bamwe mu banyeshuri baratunga agatoki ababyeyi kubuza abana babo kwisiramuza.

Rwamagana :Bamwe mu banyeshuri baratunga agatoki ababyeyi kubuza abana babo kwisiramuza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri mu karere ka Rwamagana baravuga ko hari bagenzi babo batisiramuje biturutse ku myumvire y’ababyeyi babo.
Nsengumuremyi Gaston ni umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange avuga ko nk’abanyeshuri bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwisiramuza kuko umuntu wisiramuje aba afite amahirwe menshi yo kutandura virusi itera Sida.
Yagize ati”Tumaze kumenya ibyiza byo kwisiramuza kuko biturinda indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera Sida,uretse ko ni ku ishuri tubona umwanya wo kubiganiraho hagati yacu ndeste hari amasomo tubona adushishikariza kwisiramuza.”

Nsengumuremyi Gaston ni umunyeshuri wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange avuga ko nk’abanyeshuri bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwisiramuza

Isezerano Ntwari Bruce nawe yiga muri St Aloys avuga ko bishimira kuba barasobanukiwe n’ibyiza byo kwisiramuza kuko uretse no kurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ari ni isuku ku gitsinagabo bityo rero nabo bakaba barabikangurirwe kandi abamaze kwisiramuza bakaba ari benshi nubwo hari umubare muke ukigaragara w’abadasiramuye.

Imyumvire ya bamwe mu babyeyi inzitizi ku bana batisiramuza
Bamwe muri aba banyushuri bavugako hakiri ababyeyi bafite imyumvire iri hasi kuri gahunda yo kwisiramuza,bityo bigatuma abana babo batisiramuza.
Isezerano Bruce avuga ko hari abanyeshuri bigana usanga badasiramuye kandi bakagira ipfunwe ryo kogana n’abandi.

Isezerano Bruce avuga ko hari abanyeshuri bigana usanga badasiramuye kandi bakagira ipfunwe ryo kogana n’abandi.

Yagize ati”Ku ishuri ryacu hari abana usanga badasiramuye ariko nabo usanga ahanini biterwa n’imyumvire y’ababyeyi babo bitewe n’imyemerere yabo aho bababwira ko kwisiramuza ari ukunyuranya n’ubushake bw’Imana kuko hari igice cy’umubiri baba bakuyeho,hari ariko nanone abatarumva ibyiza byo kwisiramuza.”
Ubushakashatsi buvuga ko kwisiramuza ari imwe mu nzira zishoboraga kurinda ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA, kuko bigabanya 60% by’ibyago byo kwandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi ariko ntibisimbura ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda aka gakoko nko kwifata no gukoresha agakingirizo.

Related Articles

Leave a Comment