Home INKURU ZIHERUKA Ngoma:Batinya gutwara inda kurusha kwirinda virusi itera Sida.

Ngoma:Batinya gutwara inda kurusha kwirinda virusi itera Sida.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nubwo Sida ari icyorezo cyugarije Isi yose, bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma bavuga ko baterwa impungenge na bagenzi babo bayifata nk’indwara isanzwe, dore ko ngo no kubayanduye imiti bayibonera ubuntu, ahubwo ngo icyo batinya mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ari inda, bakavuga ko iyi myumvire idahagurukiwe yateza akaga.

Niwemwiza Claudine ni Umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Sake,avuga ko hari abakobwa bafite imyumvire bakwiye guhindura kuri virusi itera Sida kuko bitabaye hari benshi yazayandura.

Yagize ati”iyo urebye imyumvire ya bamwe mu bakobwa ubona biteye agahinda kuko bakubwira ko mu mibonano mpuzabitsina bahitamo kwikingira kuko batinya gutwara inda batateguye kurusha ko batinya kwandura virusi itera Sida,iyo tuganira nk’abakobwa hagati yacu tugirana inama ko byose biba bigomba kwirindwa ariko hari bamwe bagifite imyumvire igoye,gusa nanone abenshi muribo ni babandi usanga batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ku buryo ni ubundi nta bumenyi buhagije baba bafite ku birebana n’imyororokere.

Kayitesi Mediatrice nawe atuye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma avuga ko nawe abona ikibazo cy’abakobwa batarabona ko Sida ko ihangayikishije bafite ikibazo gikomeye.

Yagize ati ibyo natwe hano turabibona koko abakobwa bamwe ubona batinya gutwara inda kurusha uko bakwirinda virusi,gusa nanone ikibazo cya benshi ubona biterwa n’ubukene,kuko hari abavuga ko umugabo wabahaye amafaranga menshi bemera gukora imibonano mpuzabitsina kandi bakizera ko ababateye inda bafite ubushobozi bwo kubafasha kuzarera abana babyaranye.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

Nubwo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu gukumira icyorezo cya Sida by’umwihariko mu gufasha abayirwaye kubona imiti no kubarinda ingaruka zayo, bwagaragaje impungege ku bangavu.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko uko urubyiruko ruhagaze usanga biteye impungenge cyane cyane ku bangavu bari mu kigero cy’imyaka 20. Kuko Bugaragaza ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20-24 bandura virusi itera Sida ari 1.8%, bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bo bari kuri 0.6%.

Related Articles

Leave a Comment