Home INKURU ZIHERUKA Abafite inzu zagenewe guturwamo, zirimo Resitora, akabari, amaduka bazajya batanga EBM

Abafite inzu zagenewe guturwamo, zirimo Resitora, akabari, amaduka bazajya batanga EBM

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje Ibwiriza rya Komiseri Mukuru rireba abantu bose bafite inzu zigenewe guturwamo zikaba zikodeshwa kandi zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Ashingiye ku itegeko No 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, abantu bafite inyubako zagenewe guturwamo zikaba zikorerwamo resitora, akabari, ivuriro na farumasi ko bafite inshingano zo gutanga inyemezabuguzi zitanzwe n’imashini y’ikoranabuhanga (EBM).

Itangazo ryashyizwe hanze na RRA rinavuga ko ba nyiri nzu zavuzwe haruguru, bujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko ko bagomba kwiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro.

Related Articles

Leave a Comment